RDF mu bufatanye n’Igisirikare cya Ethiopia ku gukoresha AI
Itsinda ry’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ryagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ingabo muri Ethiopia ku bijyanye n’inkingi z’ubufatanye butandukanye hagati y’ibihugu byombi zirimo no gukoresha ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI).
Iryo tsinda riyobowe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga riri mu ruzinduko muri Ethiopia aho ryagiye kwifatanya n’icyo gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 130 ishize ingabo zacyo zitsinze uruhenu Ingabo z’u Butaliyani mu rugamba rwiswe Intsinzi ya Adwa.
Urwo rugamba Ethiopia yatsinzemo Abanyaburayi bashakaga kuyikoloniza mu 1896 ndetse rutuma igumana ubwigenge bwayo biyigira Igihugu cya Afurika kitigeze gikolonizwa. Hari ku ngoma y’umwami w’abami Menelik II.
Uru rugamba kandi rufatwa nk’ukomeye cyane mu mateka ya Ethiopia n’aya Afurika muri rusange kubra ko rushimangira ubushobozi bw’Abanyafurika mu kwirwanaho no guharanira kwigenga.
Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku matariki ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026 ndetse nyuma y’ibyo birori ku wa 2 Werurwe 2026 ni bwo itsinda ry’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda ryagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ingabo ya Ethiopia. Aho bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, Eng. Aisha Muhammed banaganira ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.
Mu butumwa RDF yashyize ku rubuga rwa X bugira buti “Ejo hashize, itsinda riyobowe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng Aisha Muhammed, mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 130 y’Intsinzi ya Adwa.”
Bwakomeje buvuga ko “Mu nama bagiranye, baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’impande zombi mu rwego rw’ingabo, harimo n’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.”
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko umutekano.
Muri Werurwe 2025 mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiriye muri Ethiopia hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.
Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare ndetse kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.
Uretse ubufatanye bw’ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.
Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng. Aisha Muhammed ni we wakiriye itsinda ryo mu Ngabo z'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









