Umupilote yarishwe, indege ikomeza kugenda: Ubuhangange bwa Iran mutabwirwa
Ku wa 28 Gashyantare 2026 Amerika ifatanyije na Israel bakoze ikitwa'Operation Epic Fury' barimbura abakomeye mu buyobozi bwa Iran. Kuva ubwo igisirikare cyahinduye umuvuno bakoresha sisiteme yitwa'Autonomous Mode'.
Ayatollah Ali Khamenei yarishwe, Iran ikomeza kurwana. Ni bimwe mu byababaje Leta ya Washington yakekaga ko nibica bamwe mu bakomeye intambara izahita irangira. Umenya uko intambara itangiye ariko bikunze kugorana kumenya uko izarangira.
Mu 1979 muri Iran habaye impinduramatwara yasize Iran ihindutse Repubulika ya Kiyisilamu. Kuva ubwo hubatswe igisirikare kirimo ibice 31 muri buri ntara.
Icyo gisirikare ntabwo cyubakiye ku muyobozi w'ikirenga utanga itegeko ahubwo bubatse sisiteme ishobora gukora mu gihe nta muyobozi watanze itegeko.
Abasesenguzi ba politiki yo mu Burasirazuba bwo hagati bakunze gukoresha imvugo iteye amatsiko ariko yerekana ubuhangage bw'igisirikare cya Iran. Umupilote w'indege yarishwe ariko indege ikomeza urugendo.
Baba bashaka kuvuga ko muri Iran Ayatollah Ali Khamenei wari umutegetsi w'ikirenga yishwe ariko igisirikare kigakomeza kurwana umuhenerezo.
Ku wa 28 Gashyantare 2026 Amerika ifatanyije na Israel bakoze ikitwa'Operation Epic Fury' barimbura abakomeye mu buyobozi bwa Iran. Kuva ubwo igisirikare cyahinduye umuvuno bakoresha sisiteme yitwa'Autonomous Mode'.
Mu 2003 Iran yarebye uburyo Amerika yarimbuye ubutegetsi bwa Iraq mu cyumweru kimwe. Bahise bigira inama yo guhindura uburyo bubatse igisirikare kidashingiye ku muntu umwe ufatwa nk'umutwe.
Bahise bafata Generali Majoro Jafari wari umaze imyaka ine mu mutwe w'ingabo udasanzwe wa 'IRGC' ahabwa inshingano zo gukora amavugurura yo kubaka uburyo igisirikare gishobora kubaho kigakomera hatabayeho umuntu umwe utanga amabwiriza.
Muri Nzeri 2007 yagizwe umuyobozi w'igisirikare noneho ahabwa ububasha bwo kuvugurura igisirikare cyose akigabanyamo intara 31 zigenga.
Buri ntara y'igisirikare yagize ubudahangarwa bwo gutera igihe cyose aho ikorera haba hagabweho igitero bidasabye ko itegeko rituruka ku mutegetsi mukuru.
Buri ntara ya gisirikare yagize ibitwaro kirimbuzi bya misile,yubaka amato y'intambara na za dorone zitagira abapilote. Bafite inshingano zo kurwana badategereje amabwiriza aturuka I Tehran.
Gahunda yo kwikoresha'The Autopilote Protocol'
Itegeko ryemerera buri ntara y'igisirikare kurwana igihe cyose Ayatollah yaba yishwe. Kandi batojwe kurwanisha ibikoresho byose bafite kugeza ku mwuka wa nyuma 'Death protocol.
Nyuma y'itariki 28 Gashyantare 2026 ubwo Ayatollah Ali Khamenei yicwaga n'abo mu muryango we n'abasirikare bakomeye, iryo tegeko ryo kurwana nk'aho ntacyo uramira niryo ryakoreshejwe kugeza n'ubu.
Igisirikare cya Iran cyubatse ku buryo abayobozi basanzwe nta jambo bagifiteho kuko cyahawe amategeko yo kurwanira igihugu kabone niyo hasigara mbarwa.
Kuri ubu abadipolamate bavuga ko bashaka amahoro n'ibiganiro, mu gihe inzego za gisirikare zifuza kurwanira abanyagihugu n'amaraso y'abayobozi yamenetse.
Nta nubwo izo nzego zose zicarana ku meza amwe y'ibiganiro kuko igisirikare cyarahiriye guhorera Ayatollah Ali Khamenei wubatse icyo gisirikare mu myaka 40 ishize.
Ntabwo banejejwe n'uburyo abasirikare bakuru bishwe ariyo mpamvu abasigaye bafite amahane akarishye.


Kinyarwanda
English
Swahili









