Ngoma: Abasore batatu barohamye mu mazi uwiteguraga ubukwe arapfa
Abasore batatu bavaga mu Murenge wa Zaza batashye mu Murenge wa Mugesera ubwato barimo bwarohamye mu mazi, umusore witeguraga gukora ubukwe arapfa.
Abo basore batatu barohamye mu ijoro ryo ku cyumweru, ubwo bavaga kureba umupira mu Murenge wa Zaza bataha mu Murenge wa Mugesera.
Umwe mu basore barohamye mu mazi yavuze uko byagenze kugira ngo mugenzi wabo bamuburire mu mazi.
Yagize ati "Byari saa mbiri n'igice ubwo twavaga aho bita isangaza mu Murenge wa Zaza, tuvuye kureba umupira, ubwo twatahaga dusanga ubwato bwaho twambuye bwafunze, aho hafi y'icyambu hari akato twirwanaho, twari abasore batatu, twageze mu kiyaga hagati bwasomye burarohama, mugenzi wacu yitabye Imana twebwe tubasha gukuka."
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Murenge wa Mugesera babwiye UKWELITIMES ko uwo musore Nizeyimana Emmanuel wapfuye avuye kureba umupira mu mpera z'uyu mwaka yateganyaga gushaka umugore.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Akagari ka kabungo, Niyomugabo Jean Paul, avuga ko abo basore baguye mu mazi ubwo bageragezaga kwiyambutsa mu buryo butemewe. Yagize ati " Twagize ibyago abana bari bavuye kureba umupira bafata ubwato bageze mu kiyaga burarohama umwe arabura ubu niwe turimo gushaka."
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nizeyimana Emmanuel wari utaraboneka kuko ku wa mbere Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi yarabuze umurambo we, ibikorwa byo kumushakisha byakomeje kuri uyu wa Kabiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









