issa
Dumisani Dlamini yabeshyuje Doja Cat umwita umugabo mbwa

Mar 23, 2026 - 10:08
 0

Doja Cat akomeje gucyocyorana na se Dumisani Dlamini nyuma yo kubabazwa no kuba ataritabiriye igitaramo cye cyabereye muri Afurika y'Epfo.

Umubano wa Doja Cat na Dumisani Dlamini se, ukomeje kuzamo agatotsi bitewe n’uko batari kumvikana ku bijyanye n’inshingano z’ahashize. Doja Cat amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga avuga ko se yamutereranye akiri muto. Ni mu gihe ku wa 23 Werurwe THE NEWS yanditse ko  Dumisani Dlamini nawe yashyize avayo aravuga. Yagize ati”Doja Cat namwitayeho akiri muto, ndamurera. Muha uburere bukwiriye. Icyakora amaze gukura akaba icyamamare, nyina yamugiye mu matwi arangije aramunyangisha.”

Dumisani Dlamini yabwiye abantu bose bamuzi ko Doja Cat yaje muri Afurika y’Epfo mu gitaramo’Tour Ma Vie’ yashoboraga kumureba bakabonana ariko ntibyabaye. Yasoje avuga ko asabye imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’amagambo yatangajwe na Doja Cat aho yamwise umubyeyi gito.

Dumisani Dlamini yavuze ko ari umugabo w’indangagaciro,ugira urukundo kandi wubaha umuryango we. Doja Cat yataramiye mu Rwanda ku wa 17 Werurwe 2026 noneho ku wa 20 Werurwe 2026 ataramira I Pretoria mu nyubako ya SunBet Arena.