Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze ugiye kongera kuba nyuma y'imyaka irenga itanu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko hagiye kongera kuba umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, ukaba ugiye kuba ari umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma no kunoza imikorere igamije guteza imbere serivisi zihabwa abaturage.
Iyi nama izahuza inzego z'ibanze n'izo ku rwego rw'igihugu izaba kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2026 I Gako mu Karere ka Bugesera ho mu ntara y'i Burasirazuba.
Ibi Minisitiri Habimana yabivuze agaragaza ko uyu mwiherero uzibanda ku gushimangira imiyoborere myiza, aho abayobozi bazaganira ku buryo barushaho gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora, ndetse no kunoza inshingano zabo za buri munsi.
Minisitiri Habimana Dominique yavuze ko kwisuzuma ari ingenzi mu rwego rwo kureba ibyagezweho n’ibikwiye kunozwa, bityo abayobozi bakarushaho kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.
Yakomeje asobanura ko uyu mwiherero uzaba n’urubuga rwo kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi, bagasangira ubunararibonye n’ingamba zafasha mu gukemura ibibazo bigaragara mu baturage.
Biteganyijwe ko imyanzuro izafatiwamo izafasha mu kongera imbaraga mu miyoborere y’inzego z’ibanze, hagamijwe iterambere rirambye rishingiye ku muturage.
Inama nk'iyi yaherukaga kuba mbere y'icyorezo cya COVID-19.


Kinyarwanda
English
Swahili









