issa
Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere mu kwesa imihigo ya 2024–2025

Mar 22, 2026 - 22:08
 0

Akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Iburasirazuba kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2024–2025, kagize amanota 77.1%, bigaragaza uko kitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.

Mu myanya ikurikiyeho, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 76.7%, mu gihe Nyagatare yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 74.2%. Ibi bigaragaza ihangana rikomeye hagati y’uturere mu kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza.

Ku rundi ruhande, Akarere ka Nyabihu ni ko kaje ku mwanya wa nyuma, kagize amanota 54.3%, ibintu bishobora gusaba kongera imbaraga mu kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa neza imihigo kiyemeje.

Isuzuma ry’imihigo rikorwa hashingiwe ku nkingi zitandukanye zirimo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’imikoreshereze inoze y’umutungo wa Leta. Uturere twitwaye neza dushimwa ku ruhare rwatwo mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Gahunda yo kwesa imihigo ikomeje kuba igikoresho gikomeye Leta y’u Rwanda ikoresha mu gukurikirana imikorere y’inzego z’ibanze, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha iterambere rirambye.

Mar 22, 2026 - 22:14