Perezida wa Tanzania yakiriye uwa Kenya mu biganiro by’imikoranire
Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakiriye mugenzi we wa Kenya, Perezida William Samoei Ruto, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026, byitezweho kongera imbaraga mu bufatanye hagati ya Tanzania na Kenya, ibihugu bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Aba bakuru b’ibihugu bagaragaye berekeza mu nyubako izwi nka Ukumbi wa Kikwete, aho bari bagiye kugirira ibiganiro byibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi, n’iterambere ry’akarere.
Uru ruzinduko ni intambwe ikomeye mu gukomeza umubano w’ibihugu byo mu karere, cyane cyane mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no guteza imbere ibikorwa remezo bihuriweho.

Kinyarwanda
English
Swahili








