issa
Perezida Trump yahakanye ubusabe bwa Iran ku gufungura inzira ya Hormuz

May 2, 2026 - 17:37
 0

Iran yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze icyifuzo cyayo cyari kigamije kubanza gufungura Umuyoboro wa Hormuz no koroshya urujya n’uruza rw’amato, mbere yo gutangira ibiganiro ku bijyanye na porogaramu yayo ya nyukiliya.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ukomeye muri Iran kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2026, iki cyifuzo cyari kigamije kubanza guhagarika imirwano no gufungura ingendo z'amato mu muhora wa Hormuz no gukuraho inzitizi zashyizweho na Amerika ku mato ava ku byambu bya Iran , hashingiwe ku bwumvikane bw’uko Amerika na Israel bitazongera kugaba ibitero kuri Iran.

Hashize ibyumweru bine Amerika na Israel bihagaritse ibikorwa bya gisirikare, ariko nta masezerano aragerwaho yo guhagarika burundu intambara, ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.

Mu gihe kirenga amezi abiri, Iran yari yaragabanyije cyane urujya n’uruza rw’amato anyura mu Kigobe cy’Abarabu, mu gihe Amerika na yo yari yarashyizeho inzitizi ku mato aturuka ku byambu bya Iran, bikomeza kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Ku wa Gatanu , Donald Trump yatangaje ko atanyuzwe n’icyifuzo giheruka cya Iran, avuga ko harimo ibyo atakwemera, nubwo atigeze abisobanura birambuye.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru muri White House, yagize ati: “Barasaba ibintu ntashobora kwemera.”

Amerika ishimangira ko nta masezerano ashobora kugerwaho hatabanje kwemezwa ko Iran itazigera ibona intwaro za kirimbuzi. Ni mu gihe Iran yo ivuga ko gahunda yayo ya nyukiliya igamije amahoro.

Umuyobozi wo muri Iran, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko icyifuzo cyo gusubika ibiganiro kuri nyukiliya cyari kigamije koroshya inzira y’amasezerano, aho ibibazo bikomeye byakemurwa mu cyiciro cya nyuma.

Muri iyo gahunda, nyuma yo guhagarika imirwano no gufungura Umuyoboro wa Hormuz, ibiganiro byari gukomereza ku gushyiraho amabwiriza agenga ibikorwa bya nyukiliya no kuvanaho ibihano. Iran isaba ko Amerika yemera uburenganzira bwayo bwo gutunganya uraniyumu mu rwego rw’amahoro, nubwo byaba bihagaritswe by’igihe gito.

Yagaragaje ko kwimura imbere ibiganiro byoroshye byafasha kubaka icyizere hagati y’impande zombi, bigatuma kugera ku masezerano birushaho koroha.

Yanemeje ko iyi gahunda yo kubanza gufungura Umuyoboro wa Hormuz mbere yo gukemura ikibazo cya nyukiliya yamaze gushyirwa mu nyandiko yoherejwe muri Amerika binyuze ku bahuza.

Hagati aho, uku kutumvikana hagati ya Iran na Amerika bikomeje kudindiza amahirwe yo kugera ku masezerano, mu gihe impungenge ku ngaruka z’iyi ntambara ku bukungu n’ingufu ku isi zikomeza kwiyongera.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Perezida Trump yahakanye ubusabe bwa Iran ku gufungura inzira ya Hormuz

May 2, 2026 - 17:37
May 2, 2026 - 20:22