Umutoza wa APR FC yafashe Derby nk’uko yakina na Rutsiro FC
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko umukino wa Derby izakinamo na Rayon Sports, yawufashe nk’indi mikino isanzwe ya Shampiyona.
Abderrahim Taleb ufite uburambe mu bihugu bitandukanye birimo Morocco iwabo, u Burayi ndetse no mu Barabu, yavuze ko yaje muri APR FC afite intego yo kubaka ikipe ikomeye, ihatana kandi itanga ibyishimo ku bafana. Yashimangiye ko yakiriwe neza cyane akigera mu Rwanda, ibintu byamwongereye imbaraga zo gukora akazi ke neza.
Yagize ati “Nasanze ari ikipe ifite gahunda n’abantu bayikunda. Byampaye imbaraga zo gutanga ubumenyi bwanjye bwose kugira ngo tugere ku bintu byinshi bikomeye.”
Ku bijyanye n’umusaruro, yavuze ko ikipe imaze kugera ku rwego rushimishije kuko yamaze kwegukana igikombe cya Super Cup, iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’ikinyuranyo cy’amanota 8, ndetse ikaba iri no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Yongeyeho ko nubwo batangiye bagorwa no kumenyana n’abakinnyi, bashoboye gushyiraho uburyo bw’imikinire bwiza bushingiye ku gusatira, kudatsindwa ibitego no gukorera hamwe nk’ikipe.
Umutoza kandi yashimye abakinnyi b’Abanyarwanda, avuga ko ari inkingi ikomeye y’ejo hazaza h’ikipe, ndetse ko APR FC iri mu makipe make akinisha abakinnyi benshi b’Abanyarwanda.
Ku bijyanye na Derby bazakinamo na Rayon Sports, Taleb yavuze ko atayiha uburemere bukabije, ahubwo ko ayifata nk’indi mikino isanzwe nk’uko yakina na Rutsiro FC, kugira ngo adashyira igitutu gikabije ku bakinnyi be.
Yagize ati “ Ku bijyanye na ‘Derby’, sinayiha igitutu gikabije. Sinshaka gushyira abakinnyi banjye ku gitutu, cyane cyane abakiri bato. Ku bwanjye, nakinnye derby nyinshi muri Morocco imbere y’abafana barenga ibihumbi 60, ku buryo kuri njye ari umukino usanzwe. Twiteguye neza, kandi umusaruro mwiza wadufasha kwegera igikombe.”
Abderrahim Taleb yasabye abafana kuzaza kuri Sitade ari benshi kuko ari bo mbaraga z’ikipe kandi ko azakora ibishoboka byose akabashimisha.
Yagize ati “Intego yanjye ni ugutanga ibyishimo ku bafana. Tuzakora ibishoboka byose ngo tugere ku bikombe kandi tubaheshe ishema.”
Uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026. Uzabera kuri Sitade Amahoro Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 55, naho Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 47.

Kinyarwanda
English
Swahili








