FERWAFA igiye kwiyambaza RIB kubera abazengereje shampiyona y’u Rwanda
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, igiye kwiyambaza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ikurikirane ibyaha bibera muri Shampiyona.
Mu ijoro ryacyeye tariki 22 Ukwakira nibwo FERWAFA yasohoye itangazo imenyesha abakunzi ba Ruhago nyarwanda ko abasifuzi batatu barimo Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Habumugisha Emmanuel na Mugabo Eric bamaze guhanwa kubera imyitwarire mibi bagaragaje mu mikino iheruka.
Abanyamupira babyishimiye cyane ariko bamwe bibaza niba iki kirakemura bimwe bashinja abasifuzi byo kurya amafaranga bakica umukino nkana, ariko nibura bishimira intambwe FERWAFA yatangiye gutera kuri iki kibazo kimaze iminsi kivugwa.
Mu myaka ishize abakurikiranira bya hafi umupira w’u Rwanda bakunze gusaba ko hari icyakorwa ku buryo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, izinjire mu mupira kuko hari ibyavugwaga harimo kugurisha imikino kw’abayobozi b’amakipe ndetse n’ibindi bitagaragara neza biwuberamo.
Mu kiganiro Umunyamabanga w’agateganyo akaba na Visi Perezida muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagiranye na Radio Rwanda yatangaje ko mu gihe aba basifuzi bahawe ibihano ariko ntibahinduke hari amasezerano arimo gutegurwa hagati ya FERWAFA na RIB kugira ngo yinjire mu mupira itangire gukurikirana ibi byaha byose.
Yagize ati “ Abasifuzi bafite imyumvire yo kuba baganirizwa cyangwa bafite inyungu zabo bwite zo gufata indonye n’ibindi, mu mpera z’uku kwezi cyangwa mu kwezi gutaha gutangira, hari amasezerano twamaze gukora perezida (FERWAFA) azasinyana na RIB.
Ibi ndabivuga kugira ngo abantu babimenye, hari aho ushobora kugenza ibyah mu misifurire n’ibindi byaha bikorwa n’abakinnyi, ariko hari ibindi udashobora kuvumbura keretse inzego zibifitiye ubushobozi nka Betting cyangwa gutanga imikino ubishaka.”
Mugisha Richard arasaba abari mu mupira w’u Rwanda ubu, ko hari ibyo bagomba kwirinda ndetse bakanareka kugira ngo umupira ube ufite isuku cyane ndetse bizagire n’umumaro ukomeye mu minsi iri imbere.
Ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Shema Ngoga Fabrice hari ibintu byinshi ubona burimo guhindura mu mupira w’u Rwanda byari byarananiranye mu myaka ishize. Muri ibi harimo ibyakorwaga mu ikipe y’igihugu kuko niho baje batangirira ndetse no mu mikoranire hagati y’urwego rushinzwe Shampiyona, Rwanda Pemier League, itaravugwagaho rumwe mu myaka ishize.
Mugisha Richard wagizwe umunyamabanga w'agateganyo akaba na Visi Perezida muri FERWAFA


Kinyarwanda
English
Swahili









