Perezida wa Rayon Sports yashyize umucyo ku byo kwanga gukina na APR FC
Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yavuze ko batigeze banga gukina na APR FC mu Nkera y’Abahizi.
Ni irushanwa APR FC yateguye rizatangira tariki 17 Kanama 2025, ryatumiwemo amakipe arimo Power Dyanamos, Azam FC, Police FC ndetse na AS Kigali ariko na Rayon Sports yari yatumiwe.
Mu kiganiro Twagirayezu Thadee yagiranye n’Inyarwanda ku wa mbere tariki 11 Kanama 2025, uyu muyobozi yagarutse ku munsi w’igikundiro ariko anakangurira abafana kuzayitabira.
Twagirayezu Thadee yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kuri Rayon Day kuko barimo kubategurira ibintu byinshi byiza.
Yagize ati “ Abakunzi ba Rayon Sports ndabasabye, bazaza kuri Rayon Day. Kuza n’ugushimisha amaso yawe, n’ugushimisha umutima wawe kuko uzumva byiza, urebe byiza, uzataha wishimye.”
Perezida wa Rayon Sports yashyize kandi umucyo ku bivugwa ko iyi kipe yanze gukina umukino wa gishuti na APR FC.
Yagize ati “ Ntabwo wakwanga gukina na APR FC, ahubwo hari igihe gahunda zigongana. Nategeko rihari ryatuma Rayon Sports idakina umukino wa gishuti na APR FC ariko ntibirabaho.” Abajijwe niba byabaho ku ngoma ye yacecetse.
Uyu muyobozi kandi yashyize umucyo ku makuru ya Nsabimana Aimable ukomeje gushyirwa inyuma kandi yarasabye imbabazi.
Yagize ati “ Nsabimana Aimable arahari, turacyaganira tureba uko bimeze ku cyibazo cy’imitwarire. Ndibaza ko bizageraho bigatungana.”
Rayon Sports ikomeje imyiteguro ya Rayon Day igomba kuba tariki 15 Kanama 2025, kuri uyu wa Gatanu.
Twagirayezu Thadee perezida wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









