issa
Abatoza 2 hano mu Rwanda  bashimiwe  rimwe nyuma y’umusaruro nkene

Jun 9, 2025 - 18:16
 0

Mashami Vincent yashimiwe kubera umusaruwo udahagije yari yafite ariko Kandi na Habimana Sosthene nawe biravugwa ko yashimiwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Kamena 2025, nibwo hagiye hanze amakuru yuko abatoza 2 barimo Mashami Vincent na Habimana Sositen, batazakomezanya n’amakipe batozaga.

Ikipe ya Musanze FC biravugwa ko itazakomezanya na Habimana Sosthene wari uyimazemo imyaka 2, ariko kandi na Police FC yashimiye umutoza Mashami Vincent wari usoje amasezerano.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Musanze FC, yatandukanye na Sosthene kubera ko ibyo bari bumvikanye atigeze abigeraho. Bivuwaga ko uyu mutoza yagombaga gufasha Musanze FC nibura ikaza mu myanya 5 ya mbere ariko siko byagenze kuko yasoje iri ku mwanya wa 13.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Police FC yatandukanye na Mashami Vincent nyuma yo kutitwara neza mu myaka 3 uyu mutoza amaze ayitoza.

Ikipe ya Police FC ntabwo yatandukanye na Mashami Vincent gusa, yajyanye n’abakinnyi 4 barimo Kwitonda Ally, Bigirimana Abbedy, Chukuma Odille ndetse na Clovis wari umuzamu wa 3.

Mu butumwa Mashami Vincent yanyujije ku rukuta rwe X, yatangaje ko  ashimira ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’ikipe muri rusange ku byo bagezeho ariko kandi anayifuriza ibyiza.

Yagize ati “ Reka nshimire ubuyobozi bw’ikipe, abatoza n’abakinnyi bose ku muhate no gukora cyane bagaragaje. Mwarakoze ku byo twagezeho turi kumwe. Ndifuriza ikipe n’abakunzi bayo ibyiza. Tubonane vuba.”

 Mashami Vincent atandukanye na Police FC, ayihesheje ibikombe 2 bikomeye birimo igikombe cy'Amahoro, Super Cup ndetse yanatwaye igikombe cy'intwari.

Habimana Sosthène agiye kungiriza mu Amavubi | IGIHE

Habimana Sosithene yatandukanye na Musanze FC

Ibiganiro byaratangiye - Mashami Vincent ku kongera amasezerano muri Police  FC - Kigali Today

Mashami Vincent yatandukanye na Police FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abatoza 2 hano mu Rwanda  bashimiwe  rimwe nyuma y’umusaruro nkene

Jun 9, 2025 - 18:16
Jun 9, 2025 - 18:24