issa
Abasifuzi bazasifura Super Cup y'u Rwanda bamenyekanye

Jan 9, 2026 - 11:02
 0

Abasifuzi bazasifura umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC wa Super Cup bayobowe na Nsabimana Celestin.

Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugira ngo umukino wa nyuma wa Super Cup ube, abasifuzi bazasifura uyu mukino bagiye hanze. Umusifuzi uzaba ahagarariye abandi ni Nsabimana Celestin uzaba ari umusifuzi wo hagati, Mutuyimana Dieudonne, uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Umutesi Alice azaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ndetse na Nshimiyimana Remy Victory.

Ni abasifuzi bari kugitutu kuko uyu mukino uzaba uremereye cyane bijyanye n’imyiteguro y’amakipe yombi arimo gukora ndetse n’uko wafashe indi ntera mu bafana.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, kuri Sitade Amahoro. Uyu mukino uzatangira guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Imikino ibiri ya Super Cup iheruka ntabwo ikipe ya APR FC irabasha gutsinda Rayon Sports kuko APR FC yatsinzwe imikino yose uko ari ibiri. Umukino wa mbere yatsinzwe ibitego 2-0, uwa kabiri yatsinzwe ibitego 3-0 ari nawo uheruka wabereye mu karere ka Huye.

 May be an image of football, soccer and text that says 'adidas FIFA BECEBEE REFEREE 2025 e bw'A A iterambel a adda, da,'Nsabimana Celestin azaba ari umusifuzi wo hagati kuri Super Cup

Rwanda International Football Center referee, Samuel Uwikunda and Linesman  Dieudonne Mutuyimana Dieudonne azasifura wa mbere wo ku ruhande 

Umutesi Alice azaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abasifuzi bazasifura Super Cup y'u Rwanda bamenyekanye

Jan 9, 2026 - 11:02
Jan 9, 2026 - 11:14