issa
Impamvu 3 zishobora gutuma igikombe cy’Afurika kizabera Tanzania, Kenya na Uganda, gisubikwa

Feb 12, 2026 - 13:18
 0

Igikombe cya Afurika kizaba 2027, gishobora gusubikwa nyuma y’uko hagaragaye impungenge ku bijyanye n’imyiteguro y’ibihugu bitatu bizacyakira.

Amakuru dukesha The Guardian avuga ko imyiteguro ya Kenya, Tanzania na Uganda, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwaremezo, itari ku rwego rwiza mu gihe habura umwaka n’amezi macye kugira ngo iki gikombe cy’Afurika gitangire.

Biravugwa ko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), bagize impungenge zikomeye ku myiteguro y’ibi bihugu, ndetse igitekerezo cyo gusubika iri rushanwa rikazaba muri 2028 cyamaze kujya ku meza y’ibiganiro.

Uretse ikibazo cy’ibikorwaremezo, hari n’impungenge ku bijyanye no kugurisha amatike no gucunga umutekano ahazabera imikino mu bihugu bitatu bizakira irushanwa. Ibi byagaragaye ubwo byakiriye irushanwa rya CHAN, rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Ibibazo by’umutekano byagaragaye muri iryo rushanwa byatumye abayobozi bahura n’indi mbogamizi, mu gihe bashaka gutegura irushanwa rizagenda neza nta kibazo na kimwe.

Ikindi kibazo ni gahunda y’imikino yo gushaka itike, bitewe n’uko Ingengabihe mpuzamahanga y’umupira w’amaguru nta hantu ho kuyishyira harimo kuboneka. Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 giteganyijwe kuva muri Kamena kugeza muri Nyakanga 2026, hiyongeraho imikino ya gicuti amakipe azakina yitegura, bituma bigorana kubona umwanya wo gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Biravugwa ko abagize Komite Nyobozi ya CAF bagiye guhura mu gihe cya vuba kugira ngo basuzume aho imyiteguro igeze muri ibi bihugu bizakira irushanwa, mbere yo gufata icyemezo ku hazaza h’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Organisation CAN 2027 : Les véritables raisons de l'échec du SénégalKomite Nyobozi ya CAF igiye guterana kugira ngo irebere hamwe ibisubizo by'iki kibazo

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Impamvu 3 zishobora gutuma igikombe cy’Afurika kizabera Tanzania, Kenya na Uganda, gisubikwa

Feb 12, 2026 - 13:18
Feb 12, 2026 - 13:19