Rwanda Premier League igiye guhemba nanone ariko abatoza bagiye gufatirwa ibihano
Rwanda Premier League ishinzwe kureberera shampiyona y’u Rwanda yongeye kwemeza ko iyi sezo izahemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza uyu mwaka.
Ni ibirori byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025. Iki gikorwa cyabereye T2000, kiyoborwa na Mudaheranwa Hadji usanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Premier League ndetse na Eng. Niyitanga Desire urimo gukora nka CEO muri iyi nzu.
Ibi bihembo biteganyijwe ko bizatangwa tariki 30 Gicurasi 2025, hatagize igihinduka bizatangirwa muri Kigali Convention Centre.
Bimwe mu byiciro byashyizwe ahagaragara bigomba guhatanirwa harimo igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Sezo, Umutoza mwiza, Umukinnyi watsinze ibitego byinshi, umuzamu wa sezo, umukinnyi ukiri muto, igitego cya sezo ndetse hanatorwe ikipe y’abakinnyi 11.
Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibi bihembo Thiery Froger niwe watowe nk’umutoza mwiza, Muhire Kevin atorwa nk’umukinnyi wa sezo ndetse Victor Mbaoma na Ani Elidjah bagabanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.
Nubwo iki kiganiro n’itangazamakuru byari ukumurika ibi bihembo ariko haje no gutangwa umwanya w’ibibazo ndetse uyu muyobzi wa Rwanda Premier League agira ibyo ashyiraho umucyo.
Bimwe mu bibazo byabajiwe hari ikibazo cyo kwerekana imikino cyane muri ibi bihe aho APR FC na Rayon Sports zigiye kujya zikinira rimwe hemezwa ko imikino izajya yerekanwa kandi neza kugirango abakunzi b’amakipe yombi bazabashe gukurikira iyi mikino kandi neza.
Umuyobozi wa Rwanda Pemier League, Mudaheranwa Hadji, yatangaje ko umwaka utaha w’imikino ikipe izongera kubangamira abanyamakuru babuzwa kwinjiza Camera hari ibihano biteganyijwe ndetse bagiye kubimenyesha amakipe.
Uyu muyobozi kandi yaje no kugaruka ku babangamira abanyamakuru, avuga ko bigeye kwigwaho cyane ku buryo umwaka utaha buri mukino wose uzakinwa hazajya haba hari umuntu uhagarariye Rwanda Premier League uzajya abwirwa ibibazo.
Uyu muyobozi yanavuze ku batoza badatanga ikiganiro n’itangazamakuru ndetse ko umwaka utaha bizaba ari itegeko utazabikora ahite ahabwa ibihano kandi bikomeye.
Rwanda Premier League yaje no gutangaza kandi ko hari gutegurwa uko ibihembo byazamurwa bitangwa ndetse ko hari n’abaterankunga barimo kuganirizwa bagomba gutangirana na sezo itaha.
Rwanda Premier League iheruka guhabwa ubuzima gatozi ndetse ni nabyo birimo gutuma ibiganiro n’abaterankunga bigenda neza kuko batagitegereza FERWAFA yari ikibareberera.


Kinyarwanda
English
Swahili









