issa
Ituri: Habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo za Uganda n'iza  DRC

May 16, 2025 - 09:50
 0

Mu ntara ya Ituri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo za Congo (FARDC ) zakozanyijeho n’iza Uganda (UPDF)bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Ibi byabaye taliki 13 Gicurasi 2025 ku kiyaga cya Albert, mu birometero 55 mu uvuye mu Majyepfo ya Bunia, muri Ituri. 

Amakuru avuga ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zari ku irondo, zirenga imbibi zivogera igice cy’abo muri DRC.

Bienvenue Kaijanate, umuhuzabikorwa wa societe civile mumirenge ya Bahema y’Epfo avuga ko izi ngabo zaUganda zishinjwa kurenga imbibi zigahohotera  abarobyi bo muri Kongo ku nkombe z'ikiyaga cya Albert.

Ati: " Abasirikare bashinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) na ba Uganda bakozanyijeho mu kiyaga cya Albert. Gusa ntibyoroshye kumenya umubare w’abapfuye n'abakomeretse."

Bienvenue yongeyeho ko Inzego za Polisi na ‘Ingabo za  FARDC,n'abakozi bo mu ishami rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Albert, b=ni bo bari bagize iryo tsinda ryakoreraga hafi ya Rukwanzi, ku ruhande rwa Kongo.

Umwe mu barobyi babibonye batangaza ko , ngo abasirikare ba Uganda bamwe bajyanwe ari inkomere banatwara amato n'intwaro z'abasirikare ba Fardc barwanira mu mazi.

Actualite.Cd, itangaza ko uruhande rw’ubuyobozi bw’intara, butaragira icyo butangaza kuri iyo mirwano.

May 16, 2025 - 09:45