issa
Nyamasheke: Baranduye ibigori bya Mudugudu babikoramo umusaraba

Jan 9, 2026 - 12:03
 0

Umukuru w’Umudugudu wa Kabanda, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, witwa Mukandayisenga Esther, aravuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwe nyuma y’uko abagizi ba nabi bataramenyekana bakomeje kumurandurira imyaka.

Uyu mukuru w’umudugudu avuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ari gukorerwa byatangiye mu myaka itatu ishize.

Mukandayisenga agaragaje izi mbogamizi nyuma y’aho asanze bongeye kwirara mu murima we w’ibigori bakabirandagura, imiba yabyo igakorwamo ikimenyetso cy’umusaraba kandi ikaba ibaye inshuro ya kane bikorwa guhera mu mwaka wa 2023.

Avuga ko muri icyo gihe hari n’ubwo yakubiswe n’umusore amuziza ko amupanga ku irondo ndetse uwo musore yaje no gufungwa amezi atatu, afunguwe amutumaho ko igisigaye ari ukumwica cyangwa akamwicira umugabo, cyangwa akamukorera ikindi kimubabaza, ku buryo akeka ko ari mu baba bayiranduye.

Yabwiye Imvaho Nshya ko ibibazo bye byatangiye mu 2021 agitorerwa kuyobora Umudugudu wa Kabanda, aho abarimo abo mu muryango w’umugabo we batabyishimiye bagatangira kumurwanya, ariko ntiyacogora akomeza inshingano ze.

Yagize ati “Byageze muri 2023 ngiye mu murima nsanga ibisheke byose babirandaguye babitamo ntihagira ufatwa. Ntawe twaketse ariko nahazanye abaturage n’ubuyobozi barareba barumirwa, Umurenge unyizeza kubashakisha birangira batamenyekanye.”

Yakomeje avuga ko muri uwo mwaka n’ubundi yateye ikawa, agiye asanga baranduyemo ibiti 30 barabijyana n’ubundi ntihagira ufatwa. Yasubijemo izindi, zitangiye kuzana ibitumbwe muri 2024 asanga bazivunaguye, izindi ibitumbwe babihurira hasi mu murima barigendera na bwo barabura.

Ati “Icyo gihe uwo twakekaga wo mu muryango w’umugabo wanjye, uturiye iyo myaka yacu yose, twahombaga gutyo ntadutabare kandi abandi batabara.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, n’Inzego z’umutekano bamubajije impamvu atadutabara nk’abandi abasubiza ko adashinzwe ibyo mu murima wanjye n’iwanjye atahagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, nawe yemeza ko ayo makuru bayamenye.

Ati “Ayo makuru twayamenye, ubuyobozi bw’akagari bwahageze busanga koko ibigori byaranduwe kandi bibaye kenshi arandurirwa imyaka. Iperereza ryatangiye ngo ababikoze bahanwe, Mudugudu ahabwe ubutabera. Hagiye hagaragara n’ibindi byo kumugirira nabi, byose turabikurikiranira hafi ngo bikemuke. Ntawe urafatwa, turacyashaka amakuru y’ibanze twashingiraho.”

Yaboneyeho guhumurira uyu mukuru w’Umudugudu , asaba n’abaturage kugira uruhare mu iperereza rikomeje kugira ngo abo bagizi ba nabi batabwe muri yombi batarangiza byinshi.

Jan 9, 2026 - 12:06