Sudan: Abarenga 75 bapfiriye mu gitero cy'umutwe witwaje intwaro wa RSF i Darfur
Abaturage barenga 75 bapfiriye mu gitero cy’indege zitagira abapilote 'drone' cyagabwe ku wa gatanu n’inyeshyamba za RSF mu gace ku mujyi wa El-Fasher muri Sudan y’amajyepfo, nk’uko byemejwe n’ingabo za gisirikare za Sudan.
Ingabo za Sudan zatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, inyeshyamba zigize umutwe witwaje intwaro wa 'RSF' zagabye igitero gikomeye cy'indege zitagira abapilote 'drone' ku musigiti wa Al-Safiya mu gace ku mujyi wa El-Fasher mu majyepfo ya Sudan mu gihe cy’amasaha y’isengesho rya saa sita z’amanywa kigahitana inzira karengane zirenga 75, zarimo abaturage bari barahungiye muri uwo mujyi bashaka amahoro.
Aho icyo gitero cyabereye hakaba mu murwa mukuru wa leta ya Darfur y’Amajyaruguru, uretse ko umaze igihe kinini warigaruriwe n’uwo mutwe w’inyeshyamba wa RSF kuva intambara yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yatangira muri Sudan mu 2023 kugeza ubu.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko aho uwo mutwe wagabye igitero ari ho honyine bivugwa ko hasigaye ingabo z’igisirikare cya Sudan aho i Darfur, ibyo bikaba impamvu nyirizina ituma uwo mutwe wa RSF ukomeza kugaba ibitero bikomeye muri uwo mujyi ugamije gufata ikigo kimwe cya gisirikare bivugwa ko ari cyo cyonyine gisigaye muri ako gace.
Abaturage babonye ibyabaye babwiye itangazamakuru ko nyuma y’icyo gitero hagiyeho ibikorwa byo gushakisha no gushyingura ababuriyemo ubuzima no gushakisha abandi baburiye mu nyubako zasenyutse, ibyo bikaba mu gihe amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga na matsinda y'abaharanira uburenganzira bwa muntu muri uwo mujyi wa El-Fasher agaragaza isenyuka rikomeye ry’inyubako yagabweho icyo gitero ndetse na bamwe mu bagwiriranywe na yo.
Umuryango w’abaganga wigenga Sudan Doctors Free Network wasabye leta ya Sudan ko iki gitero gifatwa nk’icyaha gikomeye cyibasiye abasivili b’inzira karengane, ndetse kikaba kishe uburenganzira bwa muntu.
Ibi bibaye mugihe ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu bya LONI muri Sudan ku musi wejo byari byasohoye raporo igaragaza ko ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye ku moko byiyongereye ku kigero cya 3,5% muri Sudan mu mezi atandatu ya mbere ya 2025. Ni raporo ivuga ko abantu ibihumbi 3,3 bishwe hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka bangana na 80% by’abishwe bose mu mwaka wa 2024.
Iyo raporo kandi igaragaza ko hari ibimenyetso bishya byagaragaye by’uko drone zikoreshwa cyane mu kurasa ahari abaturage, mu bitaro, amashuri n’amazu y’impunzi, mu bice by’amajyaruguru n’iburasirazuba bwa Sudan, ahantu ngo hari umutekano mbere y’uko umwaka utangira.
Kuva iyi ntambara ya Sudan yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yatangira mu kwezi kwa Mata 2023, imaze guhitana ibihumbi by’abantu b’inzira karengane mu gihe abandi barenga miliyoni 12 bimukiye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi bashaka amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









