DRC: Umubare w'abahitanwe n'umwuzure ukomeje kuzamuka
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani Lukoo kuri uyu wa Gatatu, ryavugaga ko umubare w’abakomeje kugaragara urimo kugenda utumbagira.
Uyu Minisitiri, Jacquemain Shabani Lukoo yatangaje ko kugeza ubu bari gukorera ubutabazi abantu batandukanye kandi ko abantu 46 bari kwitabwaho kwa muganga.
Ati “ Ikibazo kiri gukurikiranwa, umubare w’abavuye mu byabo ahantu hatandukanye wageze ku 2.956, ni mu gihe abapfuye ari 43 abandi 46 bari kwa muganga .”
Iyi mvura yangije ibintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ndetse ko uduce twinshi mu Mujyi tudafite umuriro ariko ikigo Gishinzwe iby’umuriro (SNEL) n’icy’amazi REGIDESO, biri gukora uko bishobotse ngo abaturage babone umuriro n’amazi.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, avuga ko leta iri gukora mu buryo bwihuse ngo igeze ku baturage amazi meza.
Minisitri w’Intebe Judith Suminwa, yavuze ko hari gutegurwa inama muri uku kwezi bagasuzumira hamwe uko ibi biza bitazongera kubibasira.


Kinyarwanda
English
Swahili









