Nyuma y'uko Kabila atangaje ko agiye kugaruka muri DRC, byateje impagarara ku ishyaka riri ku butegetsi

Apr 10, 2025 - 09:19
 0

Ishyaka rya UDPS, riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ritewe impungenge n’urugendo rwa Joseph Kabila avuga ko azakorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu, avuga ko azagaruka muri DRC ariko akanyura mu Burasirazuba , ahakomeje kubera imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta n’abarwanyi ba AFC/M23. 

Kugaruka kwa Kabila rero, kwateje impagarara ku ishyaka riri ku butegetsi, aho rivuga ko nta kindi kizaba kimuzanye uretse gushyigikira umutwe wa M23.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, avuga ko n’ubundi Kabila ari inyuma ya AFC/M23, kuko ngo ni nawe wahaye akazi Coroneil Naanga uyobora iri huriro.

Ati: "Ndasaba abaturage bacu  kuba umwe no kuba  inyuma ya Félix Tshisekedi, ugaragaza indangagaciro zikenewe mu gukiza igihugu cyacu. Nangaa ni umukozi wa Kabila.

Naho ku ruhande rw’ishyaka rya Kabila ryitwa PPRD, bo bavuga ko ibyo abo ku butegetsi bavuga nta shingiro namba bifite.

Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka witwa Ferdinand Kambere avuga ko ibyo Augustin Kabuya avuga bidakwiye guhabwa agaciro.

Ati: "Ibi ni ibinyoma. Kunanirwa kwerekana ibyo banditse, batekereza ko bashobora gukomeza kubeshya abaturage ibinyoma kugira ngo bahishe ko batsinzwe.

Mu ibaruwa  Kabila  aherutse gushyira hanze, yavuze ko  nyuma y’imyaka itandatu acecetse  ndetse n’umwaka amaze mu buhungiro kandi bitewe n’umutekano mucye, yiyemeje gutaha mu gihugu cye ‘DRC’  kugira ngo agire uruhare mu gushaka igisubizo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.