Samia Siluhu umukandida wa CCM yijeje abaturage imishinga minini y’iterambere
Ku munsi wa gatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora rusange yo muri Tanzaniya ateganyijwe mu Ukwakira, Perezida Samia Suluhu Hassan, umukandida wa Chama Cha Mapinduzi (CCM), yongeye gushimangira ibyo ishyaka rye rimaze kugeraho ndetse agaragaza imihigo ikomeye y’igihe kiri imbere.
Samia Siluhu yibukije abaturage intambwe imaze guterwa mu myaka itanu ishize ku buyobozi bwa CCM, arondora ibyagezweho mu buzima, uburezi, amasoko y’amazi, imihanda n’amashanyarazi. Yasezeranyije gukomeza kubaka kuri ibyo bikorwa byakozwe, asoza imishinga itararangira no kongera serivisi rusange cyane cyane mu buvuzi, ingufu n’uburezi.
Mu byo yiyemeje harimo kubaka ibigo nderabuzima bishya, amavuriro mato, ibitaro n’amashuri kugira ngo bijyane n’izamuka ry’abaturage. Yanavuze ko azashora imari mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi, kongera ubutaka bwo kuragiraho kugira ngo amakimbirane asubira ubudahwema akemuke, ndetse no guteza imbere inganda mu rwego rwo gushimangira ubukungu bw’igihugu.
Reba imbere, Perezida Samia yagaragaje ibyo azibandaho mu minsi 100 ya mbere naramuka atoranyijwe, birimo:
gutangiza inzira nshya yo gukora Itegeko Nshinga rishya,
gushyira mu bikorwa umushinga wa National Water Grid,
gutangiza gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose,
no kwishyurira abaturage batishoboye ikiguzi cyo kuvurwa kanseri, indwara z’impyiko n’iz’umutima.
“Ubuyobozi bwa CCM ntibugira amasezerano y’amagambo gusa. Iyo twiyemeje, turabikora,” yabwiye abamushyigikiye, abasaba buri mutora wiyandikishije kuzitabira ku wa 29 Ukwakira 2025 bagatora CCM ku nzego zose z’ubuyobozi.
Amagambo ye ashimangira insanganyamatsiko ya CCM yo gukomeza ibikorwa, gukora no guteza imbere bose hamwe, mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange y’ingenzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









