issa
Perezida William Ruto yasabye imbabazi Tanzania na Uganda

May 28, 2025 - 18:47
 0

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, kuri uyu wa Gatatu yasabye imbabazi adaciye ku ruhande ibihugu bya Tanzania na Uganda.

Mu ijambo yavugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabereye i Nairobi muri Safari Park, Perezida Ruto yasabye ko umubano hagati ya Kenya n’abaturanyi bayo wongera kuganza.

Yagize ati: "Abaturanyi bacu bo muri Tanzania, niba hari aho twabakoreye nabi, mutubabarire. Inshuti zacu zo muri Uganda, niba hari ikintu Abanya-Kenya bakoze kitari cyo, turasaba imbabazi."

Hari hashize iminsi hari umwuka mubi mu bya dipolomasi, cyane hagati ya Kenya na Tanzania, nyuma y’uko bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Kenya birukanwe ubwo bari bagiye muri Tanzania gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu ukurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi.

Tanzania nyuma y'uko bivuzwe ko aba baturage bafashwe nabi nayo, byazamuye uburakari mu Banya-Kenya bamwe, bikurikirwa n’intambara y’amagambo hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi ku mbuga nkoranyambaga.

Tanzania yavugaga ko aba bashatse kwinjira mu mitegekereye yayo, ibyo ifata nko kuvogera uburenganzira bw'igihugu.

Byageze aho abadepite b’ibi bihugu na bo binjira muri iki kibazo, buri ruhande rutunga agatoki urundi kuri iki kibazo cyo kwirukanwa kuri aba baturage.

Perezida Ruto kandi yasabye imbabazi urubyiruko rwa Kenya, rumaze igihe rutishimiye imiyoborere ya Leta ye bitewe n’uburakari bwaturutse ku misoro ihanitse no kuyoborwa nabi kuva mu myigaragambyo yo mu 2024.

Yagize ati: "Bana bacu, niba hari aho twabakoreye nabi, turasaba imbabazi. Turashaka kubaka umubano ushobora gutuma igihugu cyacu kiba icy’igikundiro."

Uyu mukuru w’igihugu kandi yasabye Abanya-Kenya bose guhindura uburyo batekereza, bakagira umutima wo gushaka icyateza imbere igihugu cyabo, anavuga ko guverinoma ye yiyemeje guhuza Abanya-Kenya no guteza imbere igihugu.

Ati: "Ndabasaba nk’abaturage b’igihugu cyacu ko twakorana, tukareka gushaka amakosa gusa ahubwo tugakora ibishobora kubaka ibiduhuza, bikanadufasha kuba igihugu gikomeye. Mfite icyizere ku hazaza ha Kenya, kandi sinshidikanya ko Kenya ari igihugu cyahawe umugisha. Ahazaza, tutitaye ku bibazo biriho, haruta cyane ibihe byatambutse."

Iri jambo rya Ruto rije mu gihe hakiri ibibazo bidasobanutse by’imyigaragambyo yo mu 2024 yo kwamagana imisoro, aho bamwe mu rubyiruko rwa Kenya bishwe n’inzego z’umutekano za Leta.

Ubutegetsi bwa Ruto kandi bwagiye bunengwa cyane ku bwo kwitwara nabi mu kazi no kwiharira umutungo wa rubanda, mu gihe abaturage bakomeje kwishyuzwa imisoro bavuga ko ikabije kuba myinshi.

Ibyo byose byakurikiwe n’intambara y’amagambo hagati ya Kenya na Tanzania ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage b’impande zombi bari mu makimbirane akomeye yerekeye politiki y’akarere n’uruhare rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com