
Abahagarariye inzego za Gisirikare muri Ambasade bahawe ishusho y’umutekano mu Rwanda no mu Karere
Abahagarariye inzego za gisirikare muri za Ambasade zitandukanye mu Rwanda (Defence Attachés) basangijwe ishusho y'umutekano w'Igihugu n'uw'Akarere ndetse n'ibikorwa byo kugarura amahoro Ingabo z’u Rwanda, RDF, zitangamo umusanzu hirya no hino ku Isi.
Ni igikorwa cyabaye mu nama yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo ku Kimihurura, kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025.
Brig Gen Patrick Karuretwa , Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga bwa Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko iyi nama yabaye amahirwe ku bahagarariye ingabo muri ambassade zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Bifasha kandi kugira ngo bagire ibyo bamenyeshwa ndetse banabaze ibibazo ku byerekeye umutekano w’Akarere n’Isi muri rusange.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Abahagarariye inzego za gisirikare mu bihugu 23 bifitanye umubano n’u Rwanda, ibi byiyongeraho imiryango mpuzamahanga.
RDF itegura kenshi ibiganiro byihariye ku mutekano bigenewe abahagarariye igisirikare muri ambasade zikorera mu Rwanda, yaba ababa mu gihugu cyangwa abahagarariye ibihugu byabo batari mu Rwanda.
Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo guhererekanya amakuru, gusangira ibitekerezo no kuganira ku mpinduka zigaragara mu mutekano w’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, byose bigamije gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’ububanyi n’amahanga.