issa
M23 yaburiye byeruye Leta ya Congo

M23 yaburiye byeruye Leta ya Congo

Mar 4, 2025 - 16:54
 0

Abarwanyi ba M23, batangaza ko batazakomeza kwihanganira ubwicanyi Leta ya Congo ikomeje gukorera inzirakarengane ziganjemo Abanyamulenge.

Byatangajwe n’umuyobozi w’aba barwanyi Bertrand Bisimwa  kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Werurwe aho yavuze ko umutwe ayoboye utazakomeza kurebera abaturage bicwa kandi nta cyaha bakoze.

 Yavuze ko Imidugudu ituwe n’abaturage b’abasivili b’Abanyamulenge igabwaho ibitero igasenywa n’indege zitagira abapilote, indege z’intambara za Sukhoi, ndetse n’ibisasu bya mortier by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abambari bazo.

 Tumwe mu duce dukunze kwibasirwa muri Kivu y’Amajyepfo harimo  'Uvira ndetse n’agace ka Minembwe'.M23 ivuga ko ubwicanyi bukorerwa abatuye muri ibi bice bukorwa na Leta ya Congo ndetse ikabifashwamo na ||Monusco, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba FDLR.

 Bisimwa yakomeje agira ati: “Impamvu nyamukuru y’ibi bitero ni uko iyi midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge, abo ubutegetsi bwa Kinshasa bwita ko ari Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ubwicanyi nk’ubu bwibasira abaturage batitwaje intwaro ntibwakabaye bwihanganirwa, bukwiye kwamaganwa. Niba isi yarahisemo guceceka kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Leta ya Kinshasa ishyigikiwe n’ibihugu bimwe na bimwe, AFC/M23 ntizigera irebera ubwicanyi bw’abaturage b’inzirakarengane, tuzafata inshingano zacu.”

Kugeza ubu ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy'Epfo biri mu maboko ya M23 aho ikomeje guhashya ihuriro ry’Ingabo za FARDC. Leta ya Kinshansa iherutse gutangaza ko nta biganiro izagirana n’aba barwanyi.