
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banacana urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 07 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.
Uru rumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, rwacanywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2024.
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Iki gikorwa cyanabereye mu midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.