
AFC/M23 SADC Basinyanye amasezerano y'ubufatanye harimo no gusana ikibuga cy'Indege cya Goma
Mu gihe hari amakuru avuga ko i Doha muri Qatar hagiye kubera inama y'ubuhuza hagati ya Leta ya Kinshasa n'ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Goma habereye inama ya SADC na AFC/M23 yahuje abahagarariye ingabo ku mpande zombi.
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, muri Hotel Serena iri i Goma muri Kivu ya Ruguru habereye inama idasanzwe yafatiwemo imyanzuro itandukanye. Ku ruhande rwa AFC/M23 inama yitabiriwe na Generale Major Sultan Emmanuel Makenga, umugaba mukuru w'Igisirikare cya AFC/M23 (ARC) akaba yaherekejwe na Brigadier General Byamungu na Guverineri w'Intara ya Kivu ya Ruguru, Col. Bahati Musanga Erasto.
Ni mu gihe ku ruhande rwa SADC inama yitabiriwe na Professeur Kula I. Theletsane, umuyobozi ushinzwe igisirikare na Politiki muri SADC.
General Rudzani Maphwanya, umuyobozi w'Ingabo za Afurika y'Epfo, akaba kandi yari kumwe na Lieutenant General C. Zyeele , komanda w'Ingabo za Zambiya.
Ku ruhande rwa SADC kandi, iyi nama yitabiriwe na Major General Saiford Kalisha, akaba yari ahagarariye ubuyobozi bw'Ingabo za Malawi, ndetse na Major General Ibrahim Michael Mhona, wari uhagarariye umuyobozi w'Igisirikare cya Tanzaniya.
Ni inama yasinyiwemo amasezerano atandukanye, ahanini akaba yari ashingiye ku bufatanye mu itaha ry'abasirikare ba SADC bamaze igihe gisaga umwaka mu butumwa bwa (SAMIDRC) mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Impande zombi zemeranyijwe ku guhagarika imirwano, ndetse no gucyura nta mananiza ingabo za SAMIDRC.
AFC/M23 yemeye kugenzura ibikorwa by'imyiteguro yo gutaha kw'Ingabo za SADC kandi mu bwisanzure.
Impande zombi zemeranyijwe gushyiraho akanama gahuriweho kaziga ku ifungurwa ry'ikibuga cy'Indege cya Goma, kikaba ari nacyo kizifashishwa izi ngabo zitaha.
SADC yemeye kuzagira uruhare mu isanwa cy'ikibuga cy'Indege cya Goma kugira ngo izabe ari cyo ikoresha icyura ingabo zayo ndetse n'intwaro zabo, ariko izo bafite za FARDC bakazazisiga mu maboko ya AFC/M23.