Abantu barindwi bishwe i Kyiv mu gitero cy’indege cy’Uburusiya
Byibuze abantu barindwi bishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cy’indege n’ibisasu bya misile Uburusiya bwagabye murukerera taliki 23 Kamena 2025 mu karere ka Kyiv, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ihor Klymenko yavuze ko ibice by’amacumbi, amavuriro ndetse n’ibikorwaremezo bya siporo byibasiwe n’ibitero.
Meya w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko byibuze batandatu mu bishwe bari mu nyubako ndende yo mu murwa mukuru, yongeraho ko abandi 22 bakomerekeye muri uwo mujyi.
Perezida Volodymyr Zelensky arateganya kujya i London kuri uyu wa Mbere mu biganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ku nkunga ya gisirikare u Bwongereza buha Ukraine.
Mu gitero gishya cyibasiye Ukraine, igisirikare cy’ikirere cy’iki gihugu cyatangaje ko indege z’ubutasi 352 n’ibisasu 16 bya misile byoherejwe, byinshi muri byo byibasiye akarere ka Kyiv.
Uburusiya bwongereye ibitero by’ikirere ku mijyi ya Ukraine mu byumweru biheruka, bukohereza ibitwaro byinshi icyarimwe birimo misile, drones n’ibikoresho by’amayeri bigamije kurushya abasirikare ba Ukraine bashinzwe kurinda ikirere.
Ni uburyo ingabo za Ukraine zikomeje kugorwa no guhangana nabwo.
Ibihumbi byinshi by’abaturage ba Kyiv bahungiye mu byumba by’ubuhungiro mu masaha y’igitondo cyo ku wa Mbere ubwo drones zaririmbaga hejuru y’umujyi, ibisasu bigakomanga hasi bigatera umujyi guhinda.
Serivisi z’ubutabazi za Ukraine zerekanye amashusho agaragaza abaturage batunguwe n’ibitero, barimo kuyoborwa bava mu nyubako ndende yari ikirimo gushya.
Uretse abishwe mu murwa mukuru, umuntu umwe bivugwa ko yapfuye nyuma y’uko drone igabye igitero ku bitaro byo mu mujyi wa Bila Tserkva mu majyepfo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu murwa mukuru muri iki cyumweru gishize, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Oleksandr Syrsky, yavuze ko Ukraine igiye kongera ibitero ku butaka bw’Uburusiya.
Yagize ati: “Ntidushobora gusa kwirinda, kuko nta kintu byadufasha kandi biganisha ku gusubira inyuma, tugatakaza abantu n’uturere.”
Ibi bibaye mu gihe umurwa mukuru wa Ukraine ukiri mu gahinda k’andi masasu yagabwe nijoro ku wa Kabiri icyumweru gishize, yishe nibura abantu 28 abandi barenga 100 barakomereka.
Ni kimwe mu bitero bikomeye cyane byibasiye umurwa mukuru kuva intambara ya Uburusiya ku rwego rwuzuye yatangira muri Gashyantare 2022.
Imbaraga z’amahoro zo kurangiza iyi ntambara imaze imyaka itatu zarahagaze. Inama ya nyuma ihuza impande zombi yabaye hafi ibyumweru bitatu bishize, hasinywa gusa amasezerano ajyanye no gusubizanya imfungwa n’imirambo.
Nta yindi nama nshya iteganijwe.
Zelensky yari ateganyijwe guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku ruhande rw’inama ya G7 iheruka, ariko iyo nama yarasubitswe nyuma y’uko Trump avuye mu nama hakiri kare kubera ibibazo bikomeye biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Zelensky kandi arateganya kwitabira ifunguro rya nimugoroba muri summiti ya NATO izabera mu gatatu Buholandi itangira ku wa Kabiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









