
Turemeza ko umujyi wa Walikale wabohowe-M23
Binyuze mu itangazo umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X, uyu mutwe uremeza neza ko wamaze kwigarurira umujyi wa Walikale nyuma y’uko n’ubundi ku munsi wejo byari byakomeje kuvugwa ko aba barwanyi bigaruriye iki gice.
Yabitangaje mu itangazo rigira riti: "Turemeza ko umujyi wa Walikale, umurwa mukuru wa teritwari ya Walikale wabohowe n'ingabo zacu mu rwego rwo kurinda abaturage n'ibyabo."
Ni mu gihe ku wa gatatu nijoro no mu gitondo cyo ku wa kane muri uyu mujyi humvikanye amasasu, ndetse na mbere yahoo gato abaturage bari bamaze guhugira imirwano I Gisangani.
M23 yageze i Walikale nyuma y'imirwano yabaye kuva mu mpera z'icyumweru gishize hagati yayo n'ingabo za leta zifashijwe na Wazalendo mu tundi du-centre nka Kashebere, Ruvungi, Mpofi, na Mubanda turi ku muhanda uva i Masisi, mbere y'uko imirwano igera muri Walikale mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Umujyi wa Walikale ni ho kure mu burengerazuba umutwe wa M23 ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo.