
Alex Muhangi ntakozwa ibyo gusaba imbabazi Bebe Cool
Umunyarwenya utegura ibitaramo bya 'Comedy Store' muri Uganda, Alex Muhangi, yahakanye yivuye inyuma ko atazigera asaba imbabazi Bebe Cool kandi ari we wamuhemukiye akanga kuririmba mu gitaramo nk'uko bari babyumvikanye.
Mu kiganiro Alex Muhangi yagiranye n'abamumurikira kuri TikTok, yavuze ko abona nta mpamvu yo gusaba imbabazi Bebe Cool cyane ko ntacyo yishinja.
Ati "Ntabwo nzigera nsaba imbabazi Bebe Cool. Ntabwo naba naramuhaye akazi ngo aririmbe mu gitaramo cyanjye akabyanga, narangiza avuge ko ari njye usaba imbabazi."
Ibi yabitangaje mu gihe mu kiganiro Bebe Cool aherutse kugirana na 'Galaxy FM', yatangaje ko yaciye ukubiri na Alex Muhangi kuko yagiye mu itangazamakuru akamuharabika ndetse akinjira no mu muryango we.
Kuri ubu Bebe Cool yamaze kugeza mu rukiko Alex Muhangi, amushinja gushyira kuri YouTube amashusho yamufashe ari kuririmba mu gitaramo, akayashyiraho batabivuganye kandi bigiye kumubyarira inyungu.
Alex Muhangi ntakozwa ibyo gusaba imbabazi Bebe Cool