Lavalava yasezeye WCB Wasafi, Paris Hilton aha umufana imodoka, Ice Prince yicujije kunywa urumogi (Avugwa hanze)
WCB Wasafi isigayemo abahanzi babiri; Zuchu na DVoice nyuma y'uko abandi bayisohotsemo. Ice Prince yatanze ubuhamya ko ahora yicuza kunywa urumogi. Ni mu gihe Leta ya Tanzania ikomeje kongera ishoramari ishyira muri filime.
Umuraperi wo muri Nigeria, Ice Prince Zamani aricuza kwishora mu rumogi n’abagore. Ni bumwe mu buhamya yatanze asobanura ko nyuma yo kwamamara yijanditse mu ngeso mbi ku buryo abyicuza.
Ku itariki 10 Gicurasi 2025 yaganiriye na Konnected Minds Podcast, Ice Prince yasobanuye ko yicuza kuba yaranyweye urumogi kuko byaginze ingaruka ku rugendo rwe mu muziki. Ati”Ikintu nicuza, iyo mbimenya sinywe urumogi, ikibabaje ni uko nzi kurutekera ku buryo ntajya nemera ko hari undi ubinkorera”.
Ice Prince yasobanuye ko ahantu hose ari aba ari kunywa urumogi kandi nta buryo afite yarucikaho. Yanagarutse ku mitima y’abakobwa yababaje ababeshya urukundo bitewe yabaswe no gukina n’urukundo kandi adakomeje.
Umuziki wa Kenya uri kumvwa cyane ku ruhando mpuzamahanga
Umuziki wa Kenya uri kumvwa cyane hanze y’igihugu ku buryo imibare yerekana ko mu 2024 abawumvise basaga miliyoni 95 bikaba byorohereza abahanzi kwisanga hanze ya Kenya. Zimwe mu njyana zumvwa cyane zo muri Kenya hazamo Gengetone iyi ni uruhurirane rwa Afropop na Benga.
Imibare ya Spotify yerekana ko abantu bamara amasaha 120,000 bumva umuziki wa Kenya, hakaba abasaga miliyoni 16 bahisemo kumva umuziki wo muri Kenya. Mu myaka itatu ishize Kenya yagize impinduka mu muziki waho ku buryo abaturage bashamadukira kumva umuziki wa bene wabo ku kigero cya 277%.
Muri rusange Kenya icuruza I mahanga umuziki ku kigero cya 98%, abahanzikazi bakaba bari kuzamuka cyane ku kigero cya 98%.
Phiona Okumu, umuyobozi wa Spotify ishami rya Afurika yasobanuye ko umuziki wa Kenya uri kwisanga ku isoko mpuzamahanga bigizwemo uruhare n’abahanzi bakora umuziki uryoheye amatwi.
Wizkid yahagaritse ibitaramo byo muri Canada n’I Burayi
Wizkid yagowe no kubona abagura amatike y’ibitaramo afite muri Canada, mu Budage muri gahunda yo kwamamaza album yise Morayo. Binyuze ku rubuga rwa ticketmaster banditse ko hari bimwe mu bitaramo byahagaritswe.
Ahandi hateje urujijo ni muri Accor Arena yo mu Bufaransa niba azahagarika igitaramo yahateganyije ariko ntabwo amatike ari ku isoko ndetse ntibaranavuga niba kizaba.
Mu minsi yashize umufana witwa Bibiana Gonzalez yagize ibyago imodoka ye ihira mu mihanda igendwamo n’abihuta. Ni umwe mu bafana b’imena ba Paris Hilton wanabonye amashusho kuri Tiktok amwizeza ko azamushumbusha inshya.
Niko byagenze rero yamuguriye imodoka nshya arayimushyikiriza.
Lavalava yavuye muri WCB Wasafi
Lavalava yasezeye muri Wasafi nyuma y’uko na Mbosso ayisezeye mu mezi abiri yatambutse. Ni amakuru yemejwe n’umunyamakuru Baba Levo, usanzwe ari inshuti ya Diamond Platnumz. Lavalava avuye muri WCB Wasafi yinjiyemo mu 2015 akerekwa itangazamakuru ku itariki 24 Gicurasi 2017 yahise anashyira hanze indirimbo yise Tuachane.
Kuri ubu WCB Wasafi isigayemo Zuchu wayinjiyemo mu 2020 na DVoice wayigiyemo mu 2023.
BASATA isobanura ko ibirego 18 byatanzwe n’abahanzi hagati ya Nyakanga 2024 na Mata 2025 nibura ibirego 15 byakemuwe mu bwumvikane batageze mu nkiko.


Kinyarwanda
English
Swahili









