Abakoresha You Tube mu Rwanda bari mu nzira yo gushyirwa igorora

Apr 29, 2025 - 16:23
 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah aratangaza ko Leta y'u Rwanda ishaka kuvugana na Google ifite mu nshingano You Tube kugira ngo u Rwanda narwo rube mu bihugu aho gukora 'Monitization' byemewe.

Minisitiri Utumatwishima ibi yabigarutseho ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko kuri ubu Minisiteri ayoboye iri kuganira na Minisiteri y'Ikoranabuhanga hamwe n'Ikigo cya RURA kugira ngo babashe kuvugana na Google abakoresha You Tube mu Rwanda babe babona inyungu.

Ati “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA  kugira ngo turebe uko habaho amasezerano n’u Rwanda rukajya mu bihugu bihabwa amatangazo yo kwamamaza bityo urubyiruko rwashyize ibintu kuri Youtube rukishyurwa.

Yasobanuye ko kugera magingo aya umuntu ushaka gukoresha You Tube Channel mu Rwanda kugira ngo akoreshe 'Monitization' bimusaba ko Channel ye iba ibaruye mu bihugu bibifitiye uburenganzira nka Amerika.

Yasobanuriye iyi nteko ko kuba mu Rwanda nta Monitization ihari, bituma abakoresha You Tube badahabwa amahirwe yo kubona amatangazo yo kwamaza kuri Video bashyiraho bityo bigatuma babona n'amafaranga make. 

Minisitiri Utumatwishima yasezeranyije abakoresha urubuga rwa You Tube ko mu gihe cya vuba bazatangira guhabwa amafaranga menshi nyuma y'uko bazaba bumvikanye na Google.

Apr 29, 2025 - 16:26

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.