
Kenny Mugarura yashyize akadomo ku bivugwa kuri Element na 1:55AM
Kenny Mugarura Umuyobozi wa 1:55 AM ibarizwamo umuhanzi akaba na Producer Element EleéeH, yashyize umucyo ku makuru avuga ko uyu Element baba batumvina ndetse bari mu nzira zo gutandukana.
Uyu muyobozi yabanje gushimangira ko ntakibazo cyihariye kiri muri 1:55AM, ndetse ko by'umwihariko ntakibazo bafitanye na Element nk'uko bikomeza kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko itangazo baheruka gushyira hanze, bashakaga gushimangira ko Bruce Melodie akiri muri 1:55AM, cyane ko abantu bari batangiye kwemeza ko atakiyibarizwamo.
Abajijwe impamvu indirimbo za Element hatazamo ibirango bya 1:55AM, yavuze ko ibyo ntakibazo kirimo.
Ati:"Element ntabwo ari umuhanzi wacu. Twamusinyishije nka Producer, ntabwo twamusinyishije nk'umuhanzi. Twamuzanye afite indirimbo imwe, nyuma yaho kuba yarashatse kuba umuhanzi, ni amahitamo y'umuntu."
Yunzemo ko icyatumye ibintu byose bisakuza ku mbuga nkoranyambaga, ariko hajemo akantu ko kudahuza neza amakuru hagati y'ikipe ya Element na 1:55AM amasezerano ye ajya hanze abantu batangira kuyasesengura uko babyumva.
Kenny ahamya ko nta kibazo kiri mu masezerano hagati yabo, cyane ko ashobora no kuba yakongerwa cyangwa akarangira kandi ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka ku mbuga nkoranyambaga.