Chike, nyina yamubujije gushaka umukobwa ukennye
Chike, umuhanzi ukunzwe muri Nigeria yavuze ku mpanuro za nyina wamubujije kwisanisha n'abakobwa bakennye, amusaba gushyira ku ruhande amarangamutima y'urukundo
Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Chike yasobanuye ko nyina yamubujije gushaka umukobwa w’umunyabibazo. Yavuze ko iby’urukundo atari ngombwa mu gihe uwo mukobwa yaba azanye ubukene mu muryango we.
Ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro’Ada Room Podcast’ aho rwose yatoboye avuga ko nyina yamugiriye inama mu bijyanye n’urushako. Ati”Ntekereza ko buri wese akwiriye gushaka umugore ufite amafaranga, ku bwanjye mama yambujije gushaka umukobwa udafite akazi cyangwa se ubucuruzi kuko urukundo sir wo rugena imibereho”.
Uyu muhanzi w’imyaka 33 y’amavuko yavuze ko izo mpanuro za nyina zamufashije ku mahitamo mu Rukundo. Kuri ubu abanza kubaza uwo bakundana niba afite akazi, inshingano cyangwa se ufite ubucuruzi bumwinjiriza.
Yanaboneyeho kugira umwanya wo kugira inama abasore kureba umukobwa uhagaze neza aho kuganzwa n’amarangamutima.


Kinyarwanda
English
Swahili









