Indwara 6 zica abantu ku isi! harimo ica intege abagabo ntibagire ubushake bwo kurongora
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima’WHO’ ryashyize hanze urutonde rw’indwara ziganje mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku isi. Ku isonga haza iyitwa’IHD’ Ischaemic heart disease, indwara iterwa no kuba amaraso adatembera neza ngo agree mu mutima. Icyo gihe rero, umwuka wo guhumeka uba muke noneho,ugatangira kubabara mu gituza, guhumeka bigoranye,ndetse n’umutima rimwe na rimwe urahagara ukaba wakwitura hasi cyangwa se ntiwongere gutera.
Guhorana isereri, umunaniro,kuruka. Iyi ndwara itera kandi umubyibuho ukabije,diyabete, kumva udashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Icyakora ni indwara ikunze gufata abari mu myaka 50 kuzamura.
Iyi ndwara yica abantu miliyoni 9 buri mwaka, nibura ni 15% by’abantu bose bapfa ku isi hose. Iyi ndwara buri mwaka ifata miliyoni 126, ariko abiganza ni abagabo. Abaturage bo mu bice bifite abaturage bagorwa n’imibereho ya buri munsi nko muri Aziya, Amerika y’Amajyepfo n’Afurika nibo yibasira cyane. Indwara iza ku mwanya wa kabiri ni ‘Stroke’ yica miliyoni 7 ku isi buri mwaka, ariko nibura izahaza abasaga miliyoni 12 buri mwaka. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabaye imbata ya’Stroke’ kuko mu masegonda ane haba haguye umuntu hasi naho mu minota ine hapfa umuntu azize iyo ndwara. Umuntu umwe mu bantu 20 apfa azize ‘Stroke’.
Indwara iza ku mwanya wa gatatu ni’COP’ Chronic Obstructive Pulmonary disease. Iyi iterwa no kunywa itabi ndetse n’imyuka ihumanye. Abapfa buri mwaka basaga milyoni 4 ariko 70% ni abo mu bihugu bikennye.
Indwara iza ku mwanya wa kane ni Lower Respiratory Infections akenshi ikunzwe kwitwa indwara y’umusonga. Icyakora iyi yihariye ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Miliyoni 3 z’abana bapfa ni abo mu bihugu bikennye. Izindi ndwara zihitana benshi zirimo indwara y’igituntu’Tuberculosis,Diabetes Mellitus.


Kinyarwanda
English
Swahili









