issa
Perezida Kagame yashyize abakozi bashya mu nzego z’Umutekano

Jan 29, 2026 - 21:17
 0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z’umutekano aho Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije, naho James Wizeye agirwa Umunyabanga Mukuru Wungirije muri NISS.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Mutarama 2026 ryashyizweho umukono na Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva rivuga ko "Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongereye ubushobozi mu nzego z’umutekano mu gihugu, agira Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi, naho James Wizeye agirwa Umunyabanga Mukuru Wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS)."

Uyu mwanzuro uje mu rwego rwo gukomeza gushimangira imiyoborere myiza n’ituze mu nzego z’umutekano, hagamijwe kurinda neza abaturage no guteza imbere amahoro n’ituze mu gihugu hose.

Ubuyobozi bushya buzatanga umusanzu mu kunoza igenzura, gucunga umutekano, no kurwanya ibyaha bifite ingaruka ku mutekano w’igihugu, bikaba bigamije guteza imbere iterambere ry’abaturage bose.

Izi mpinduka zashyizweho zigamije guha imbaraga inzego z’umutekano kugira ngo zirusheho gukorera abaturage neza.