Gatsibo: Batanu bakekwaho kwiba telefone 650 n'arenga miliyoni 30Frw batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yerekanye abasore batanu barimo batatu bafitanye isano, bari barayogoje abaturage bo mu turere twa Kayonza na Gatsibo, aho bategaga abantu bakabambura ibyabo ndetse bakanatera inzu z’ubucuruzi bakazisahura.
Aba basore berekanywe kuri uyu wa 11 Kamena 2025, ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ni mu gihe batawe muri yombi ku wa Kabiri, nyuma yo guhigishwa uruhindu.
Aba bantu bari bamaze imyaka itatu bakora ubu bujura, aho umukuru muri bo afite imyaka 26 na ho umuto akagira imyaka 19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun, yavuze ko aba basore batanu bari bafite itsinda ry’abantu batandatu bakoraga ibikorwa by’ubujura n’urugomo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.
Yavuze ko babiri muri bo bavukana, undi akaba mubyara wabo ndetse n’abaturanyi babo babiri. Umwe muri bo ngo yatorokeye mu gihugu cya Uganda, aracyari gushakishwa.
Ati “Bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura kandi barabyiyemerera, babikoreraga hafi y’Akarere ka Kayonza aho bavuga ko babikoze inshuro eshanu, babikorera aho bita kwa Fururu inshuro eshanu ndetse no ku muhanda ujya i Ngoma no ku badivantisite ku muhanda ujya i Nyagatare.’’
SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byose babikoraga biyoberanyije bambaye impuzankano z’Abanyerondo n’intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki ndetse n’amabuye yo gutera abantu babaga baje gutabara.
Yavuze ko nk’uko babyiyemerera bagize uruhare mu bujura bwabaye mu Murenge wa Kiramuruzi tariki ya 22 Mata 2025 aho batoboye inzu ebyiri bahiba telefoni umunani na radiyo. Tariki 3 Gicurasi 2025 bibye mu Murenge wa Gahini ahazwi nka Video aho batwaye telefoni 150, mudasobwa ndetse banakomeretsa ushinzwe umutekano.
Ahandi hantu bibye telefoni 500 bamennye inzu, biba miliyoni 8 Frw ndetse banakomeretsa umuturage wari uje gutabara. Mu ntangiriro za Gicurasi bongeye kwiba kuri MTN Rwanda ishami rya Kayonza aho bahibye miliyoni 8 Frw ndetse banaterura umutamenwa wari urimo miliyoni 15 Frw ndetse banakomeretsa abaturage.
SP Twizeyimana yavuze ko baburira abantu bose bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ko nta mahirwe bafite biturutse ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano abibutsa ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.
Ati “Ubutumwa duha abaturage twabashimira ku makuru bakomeje kuduha tukaburizamo abagizi ba nabi n’abanyabyaha, turakangurira abijandika mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kubireka. Polisi turahari kandi ntabwo tuzabihanganira na rimwe abantu nibayoboke gukora imirimo inyuranye bave mu bujura.’’
Kugeza ubu aba basore bose uko ari batanu bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza ndetse bazanagezwe mu nkiko.


Kinyarwanda
English
Swahili









