Ibiciro by’amashanyarazi bigiye kuvugururwa
Nyuma yo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu kwihaza ku mashanyarazi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje amavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi mu myiteguro yo guharanira kugera ku ntego yo kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, ni yo yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi no kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi ndetse umuriro ufite ingufu zihagije kandi ntubure.
Imibare yemejwe n’inzego zibishinzwe igaragaza ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi ziyongereye zikagera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.
Uyu mwanzuro wafashwe kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwa remezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwa remezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2029 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi, nk’imwe mu nkingi zikomeye zishyigikita iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









