Kayonza: Imishinga yo kuhira yitezweho gufasha abaturage guhangana n'ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ikirere
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, bwemeza ko Imishinga yo kuhira iteganyijwe mu mirenge yibasirwa n'amapfa aturuka ku mihindagurikire y'ikirere, izakemura burundu ikibazo cy'amapfa. Mu karere ka Kayonza ubuso buteganyijwe kuhirwa bungana na hegitari ibihumbi bitanu.
Ikibazo cy'amapfa aterwa n'imihindagurikire y'ikirere by'umwihariko mu mirenge ya Nasho na Kabare mu karere ka Kayonza, kimaze gihe gihangayikishije abaturage n'abayobozi, ariko ubuyobozi bwafashe ingamba zo kugikemura hifashishijwe gahunda yo kuhira dore ko muri ako gace kibasirwa n'amapfa ari hafi y'ibiyaga biri mu nkengero za pariki y'Akagera.
Abaturage batuye mu Murenge wa Rwinkwavu n'uwa Kabare ni bamwe mubagiye kugerwaho na gahunda yo kuhira ndetse icyuzi kizakoreshwa mu mushinga mugari wo kuhira, imirimo yo kugitunganya yararangiye ndetse uyu mwaka uzarangira batangiye kuhira ku buso bungana na hegitari 200.
Umurenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Mukoyoyo abahatuye babwiye UKWELITIMES, ko icyuzi cyuhira kiri icyanya cyuhira cya Gishanda kirimo kubakwa nicyuzura bizabafasha guhangana n'amapfa aterwa imihindagurikire y'ikirere akunze kwibasira imwe mu mirimo ya Rwinkwavu na Kabare na Ndego.
Kamagaju Clarisse, utuye mu Mudugudu wa Mutembo, Akagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko uyu mushinga wo kuhira mu Cyanya cya Gishanda numara kurangira bazakora ubuhinzi batikanga kongera kwibasirwa n'amapfa.
Yagize ati" Twabyakiriye neza cyane, nyuma y'uko batubwiye ko bagiye kuduha amazi, tukajya twuhira. Ubundi hano duhorana n'izuba rikomeye, twabaye nk'ababonekerwa bamaze kutubwira ibyo kuhira imyaka, kuko natwe twahuye n'izuba, twarateye biruma, inzara iradukubita twagizwe na perezida wa Repubulika wadufashije akaduha ibiribwa, ubu nta kibazo ariko amapfa yari yatwishe. Ikintu icyari cyose tuzagihinga gipfa Kuba kiduha amafaranga. Twanze amapfa nibaduhe amazi dukore dufite imbaraga."
Umusaza utuye mu Mudugudu w' Amahumbezi aganira n'umunyamakuru wa UKWELITIMES, yagize ati" Uyu mushinga uko twawakiriye, ahubwo mwaradutindiye, nidutangira kuhira ibintu bizagenda neza 100%, icyo nkwijeje nta kintu na kimwe tuzabura kuko tuzajya twuhira tweze.
Uwitonze Theogene, Umuyobozi w' umushinga wa KIIWP( Kayonza Irrigation and Integrated watershed management Project), Umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa byo kuhira no kubungabunga amabanga y'imisozi mu karere ka Kayonza yavuze ko uwo mushinga wo gufasha abaturage guhangana n'ingaruka n'amapfa.
Yagize ati "Inyigo z'uyu mushinga zatangiye muri 2020, hano turi navuga ko ari kimwe mu bigize umushinga kuko ni mugari, uzuhira kuri hegitari 5000 hano Gishanda tukazuhira kuri hegitari 200, iki gikorwa cyo kuhira Gishanda gifite ibikorwa bibiri by'ingenzi, harimo kubaka idamu, idamu ni ukuvomerera amazi, izuba ryava ritava dushaka kuhira umwaka wose. Idamu izaba ifite ubushobozi bwo kwakira metero kibe miliyoni imwe, ikaba yaragenwe bitewe nuko izuhira ku buso buto tukaba twizeye ko iyo miliyoni izashobora kuhira hegitari 200."
Uwitonze yakomeje agira ati "Ibyo tuzakoresha mu kuhira, tuzazana amamashini akoresha imirasire y'Izuba na pompe y'amazi tuzaba twabitse tuyajyane hejuru mu dusozi dukikije hano tuzuhira, noneho mu kuhira azamanuka n'imbaraga nyinshi ava ku gasozi ajye mu turobine twinshi, tuzaba twashyize mu mirima noneho abaturage buhire imyaka izaba yahinzwe."
Uwitonze yemeza ko ibikorwa by'umushinga wo kuhira bizihuta kuko ibisabwa byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byabonetse.
Aragira ati " Ikidamu kucyubaka byaratangiye ndetse no gutangira gushyiramo amatiyo ajya mu mirima nabyo biri mu nzira, ibyinshi biva hanze nk'imirasire y'izuba iraturuka hanze, n'ayo mamashini araturuka hanze, byose byaratumijwe. Igice cya kabiri ni ukuhira imyaka mu mirima y'abaturage, imyaka tuzuhira n' ibiti by'imbuto, ibihingwa bito bito, tuzatera ibiti kuri hegitari 200, ku ruhande aho amazi azaba atageze tuzahashyira imyembe kuko imyembe ibasha kwihanganira izuba kuko ntabwo ari kimwe na avoka."
Yunzemo ati"Abaturage bazahabwa ingemwe z'ibiti ku bufaranye na Minisiteri y'Ingabo kuko niyo irimo kubidukorera. Bafashwe imirimo igoye mu gihe cy'imyaka mu gihe cy'imyaka. Uko batera ibiti by'imbuto, bateramo imyaka hagati y'igiti n'ikindi hajya metero esheshatu kuburyo bakomeza gukomeza kwihaza mu biribwa."
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Fred Hategikimana, aganira n'itangazamakuru, yavuze ko abaturage bazakorera ubuhinzi mu Cyanya cya Gishanda, bazafashwa mu kububakira ubushobozi mu gihe cy'imyaka itatu. Yanavuze ko mu karere ka Kayonza hari Imishinga itandukanye izafasha abaturage kuhira mu mirenge ya Ndego, Kabarondo, Ruramira na Nyamirama mu rwego rwo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.
Uwo mushinga uzatwara miliyari eshatu mu gutunganya icyo icyuzi, mu gihe ibindi bikorwa bizajyana n'uwo mushinga birimo gufasha abaturage kubyaza umusaruro amazi y'icyo cyuzi no kwiteza imbere bahinga imbuto nabyo bizatwara miliyari imwe n'igice ndetse abahinzi barenga 500 bo mu mirenge ya Rwinkwavu n'uwa Kabare nibo bazagerwaho n'uwo mushinga.


Kinyarwanda
English
Swahili









