issa
Abantu 68 bapfiriye mu gitero gikomeye Israel yagabye muri Gaza

Sep 16, 2025 - 18:37
 0

Ku munsi w’ejo mu masaha y’ijoro nibwo Isirayeli yagabye ibitero by’indege bigahitana abagera kuri 68 muri Gaza, mu gihe Abaturage batuye muri Gaza bemeza ko bakomeje kuraswaho ku buryo bukomeye kandi budahagarara.

Abaturage batuye muri Gaza batangaje ko bari mu bibazo bikomeye byo kuraswaho ku buryo bukomeye kandi budahagarara, mu gihe havugwa ko igisirikare cya Isirayeli ku wa 15 Nzeri 2025,cyagabye igitero gikomeye cyo ku butaka muri ako gace.

Byibura abantu bagera kuri 68 nibo bivugwa ko bamaze kwicwa n’ibyo bitero by’indege bya Isirayeli kuva ngo byaterwa muri Gaza mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima muri Gaza.

Naho muri raporo nshya y’iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye 'UN' yasohowe yo ikagaragaza ko iyi ntambara ya Isirayeli muri Gaza inamaze hafi imyaka ibiri iba ifatwa nka jenoside atari intambara isanzwe.

Ibi bibaye mu gihe abayobozi bo mu bihugu by’Abarabu n’Abayisilamu bivugwa ko bateraniye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri, mu biganiro byiga ku ingamba nshya zo gufatira Isirayeli ibihano kubera ibikorwa by’intambara ikomeje gushyiramo imbaraga.

Ni mu gihe Kandi kugeza ubu imibare yatangazwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza igaragaza ko kuva ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo iyi ntambara yatangiraga, abantu ibihumbi 64,9 aribo bamaze kwicwa, naho abamaze gukomereka bakaba bagera kuri miliyoni 1,6.

Uretse ko ngo nubwo abo aribo bamaze kumenyekana neza, abandi ibihumbi baburiwe irengero bagishakishwa.

Sep 16, 2025 - 19:26