Kirehe: Baratabariza umwana wabujijwe amahirwe yo kwiga kubera ifishi y'amavuko
Umwana w'umukobwa ubarizwa mu Murenge wa Kirehe, aratabarizwa kubera kwirirwa mu rugo igihe abandi bana baba bagiye kwiga, umubyeyi w'uwo mwana avuga ko ifishi y'amavuko yabaye Intandaro yo kudatangizwa mu ishuri.
Uyu mwana uri mu kigero cy'imyaka 7 ubarizwa mu Mudugudu w'Urugarama Akagari ka Gahama Umurenge wa Kirehe, aratabarizwa n'abaturanyi be kuko yagejeje igihe cyo kwiga, umubyeyi we agasabwa ifishi y'amavuko akayibura bigatuma umwana we adatangira ishuri.
Umwe mu baturage baturanye n'umuryango w'uwo mwana asaba ubuyobozi gufasha uwo mwana ntavutswe amahirwe yo kwiga kubera ifishi y'amavuko.
Yagize ati " Mu rugo rwa Jeannette na Nduwayezu hari akana katiga kitwa Ishimwe, yagiye kumwandikisha ku ishuri bavuga ko agomba kuzana ifishi yamukingirijeho, iyo fishi arayibura birangira atamwamwandikishije ku ishuri."
Uwo muturage yakomeje ati " Ubuyobozi bukwiye kumufasha akajya mu ishuri, wenda nyina akazaba ashaka ibyangombwa kuko iyo urebye iterambere ry'umwana ririmo kudindira, ntabwo yakagombye kuguma mu rugo kandi igihe cyo kujya ku ishuri cyarageze."
Nyina w'uwo mwana nawe avuga kuba umwana we yirirwa mu rugo ntiyige nk'abandi bana byaturutse ku ifishi y'amavuko atabonye.
Yagize ati " Intandaro yaturutse kuri iyo fishi y'amavuko, niyo yatumye umwana wanjye atajya ku ishuri nanjye birambaza, nkabura uko ngira. "
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirehe, Madamu Nzamukosha Clementine, yabwiye BTN TV ko agiye gukurikirana iki kibazo umwana akajyanwa ku ishuri.
Yagize ati " Ntekereza ko ifishi atari ngombwa, kubera ko abana bose bavutse barandikwa muri sisiteme y'irangamimerere, turaza kureba kuko data zose tuba tuzifite, ku buryo umwana atakiga ngo yabuze ifishi. Ndaje mbikurikirane umwana ajye ku ishuri."
Intego nyamukuru ya Politike y'Uburezi, ni uguha abanyarwanda ubumenyi n'ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza kandi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umuriro ndetse bijyanye n'igihe, byose byubakiymwe n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Nkuko bigaragara muri politike y'uburezi harimo ko umwana wese agomba kwiga amashuri y'incuke, bagatangirira amashuri abanza ku gihe cyabugenewe, bakiga kandi bakarangiza uburezi bw'ibanze mu myaka iteganyijwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









