issa
Rutsiro: Afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12

Jun 2, 2025 - 21:24
 0

Umusore wo mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro waklraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12, amusanze mu ishyamba aho yari ari gutashya inkwi zo gucana.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Ruronde ku tariki ya mbere Kamena 2025.

Amakuru avuga, ko uyu musore yasanze uyu mwana mu ishamba ari gutashya inkwi zo gucana amushikisha ikigage aracyinywa arasinzira abona kumugara ku ngufu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules, yemeje iby'aya makuru.

Ati “Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk’abasinda, abereka aho baba baryamye, umwe akanguka amuri hejuru arimo kumusambanya."

Yomeje avuga ko uwo mwana yaje kubivuga, ari nabwo uyu musore yatawe muri yombi. Ati "Umwana umwe n’ubwo ari we uvuga ko yasambanyijwe, bose bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho na muganga.”

Uyu muyobizi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kuba hafi y’abana, cyane cyane abakobwa, bakabigisha kwirinda ibishuko.

Kugeza ubu ukekwaho iki cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.