issa
Maxime Prévot yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Nov 20, 2025 - 18:58
 0

Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Bubirigi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Bubirigi Maxime Prévot, yashyize indabo ku mva rusange, asubiramo ubutumwa bw’icyubahiro n’ihumure bwagenewe imiryango y’abishwe n’abarokotse Jenoside. 

Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange yasuye ibice bigize uru rwibitso rwa Kigali, ahabwa ubusobanuro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Prévot ubusanzwe yari yaje mu Rwanda mu nama ya 46 y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano w'u Rwanda n'u Bubirigi uhagaze nabi muri iki gihe kubera ko u Bubirigi bwashinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu ntambara urwanamo na leta ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo, ibintu u Rwanda ruhakana.

Nov 20, 2025 - 19:05