Uburyo iminota 20 mu ishyamba yahindura ubuzima bwawe
Baroness Katy Willis wigisha ibijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Oxford yabwiye BBC ko bantu 20,000 bakoreweho ubushakashatsi nibura abakoresheje iminota 120 buri cyumweru batemberera mu ishyamba cyangwa mu byanya nyaburanga’Park’ bafite ubuzima bwiza kandi bakaba bafite imitekerereze ihambaye kurenza abatabikoze gutyo.
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba utazi ko zakugize imbata, uzagerageze rimwe mu buzima ufate urugendo ujye mu gashyamba kakwegereye cyangwa se uzatemberere kure y’aho utuye ufate umwanya wicare mu ishyamba wumve amahumbezi y’ibiti wirinde gukoresha telefoni yawe.
Gutemberera mu ishyamba bimara umunaniro bikarinda imijagararo y’ubwonko’stress’ kandi bigafasha kugira umwanya wo kwitekerezaho. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bidasaba kugenda ibirometero byinshi mu ishyamba ahubwo ko iminota 20 yahindura byinshi muri wowe.
Inkuru yakozwe na BBC mu gisata cy’ubuzima ihamya ko iyo uri mu ishyamba ukumva amajwi y’inyoni,umuyaga w’ibiti, ugahumeka umwuka wo mu ishyamba, bitera impinduka mu mikorere y’ubwonko. Ikindi kandi bigabanya ukuzamuka k’umuvuduko w’amaraso mu mubiri,bigashyira ku murongo uko umutima utera.
Baroness Katy Willis wigisha ibijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Oxford yabwiye BBC ko bantu 20,000 bakoreweho ubushakashatsi nibura abakoresheje iminota 120 buri cyumweru batemberera mu ishyamba cyangwa mu byanya nyaburanga’Park’ bafite ubuzima bwiza kandi bakaba bafite imitekerereze ihambaye kurenza abatabikoze gutyo.
Umwanya bamaze mu ishyamba wabafashije kugira imitekerereze myiza, ubuzima bwiza, ndetse ibyishimo byabo byariyongereye. Imisemburo ijya ku murongo noneho ‘Cortisol na adrenaline’ bikagabanuka mu mubiri. Iminsi itatu mu ishyamba irahagije ku buryo ubishoboye ukamara ukwezi ufata amahumbezi bigira impinduka nziza ku buzima.

Kinyarwanda
English
Swahili