Kayonza: Abahangayikishijwe n'intambi ziturikirizwa ahacukurwa amabuye y'agaciro baratabaza
Abaturage batuye mu kagari ka Gihinga, Umurenge wa Rwinkwavu nibo bagaragaza ko babangamiwe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa hafi y'aho batuye kubera intambi zituritswa ibibuye binini bihava bikagwa mu ngo z'abaturage.
Abaturage batuye muri aka gace, bavuga ko intambi ziturikirizwa hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, zibateye impungenge ku buryo hatagize igikorwa, ibyo bikorwa byagira ingaruka ku buzima bwabo.
Abaturage bavuga ko iyo haturikijwe intambi mu gice bacukuramo ayo mabuye y'agaciro ibibuye bigwa aho batuye bitewe nuko ubwo bucukuzi bwasatiriye ingo z'abaturage nkuko babibwiye TV1 dukesha iyi nkuru.
Umwe mu baturage agaragaza uburyo babangamiwe n'amabuye manini ava mu gice bacukuramo amabuye y'agaciro akagwa mu ngo zabo.
Yagize ati "Nubu gituritse wakikubita hasi, imitima y'abantu yarahabutse."
Umukecuru uhatuye nawe aragaragaza impungenge baterwa n'amabuye ava ahaturikirizwa intambi.
Yagize ati" Niyo umuntu atetse bahita bavuza induru ngo ni mwiruke. Nk'ubu nkanjye nikubise hasi nteruye akana ka kuzukuru nikubita hasi ndasenuka nako karagwa."
Uyu mukecuru yakomeje ati "Ndavuga ngo ubu buzima nzabuhoramo ndi umukecuru? Ubwo iyo bavugishije induru akana nk' aka nako karahubuka, ni ukwiruka, niba ari umumotari ahita asubira inyuma yiruka."
Aba baturage bavuga ko baterwa ubwoba n'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri aka gace, bababuza kutavuga ibibazo bahura nabyo.
Umwe mu baturage agira ati "Baduteraga ubwoba ngo duceceke tureke kugira icyo tuvuga."
Mugenzi we nawe yagize ati "Barimo baravuga ngo duceceke! Ntabwo tuzaceceka tubangamiwe, ntabwo ibi nabiceceka habe n'umunsi n'umwe."
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza w''agateganyo, Hategikimana Fred, aganira na TV1 yavuze ko abaturage bagaragaje ko babangamiwe n'ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bimurwa ndetse hari gahunda yatangiye yo kubimura.
Yagize ati"Icya hariya hari ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ni igikorwa gisanzwe kizwi kandi gisanzwe gikorwaho, urebye nk'umwaka ushize, hari abahimuwe ku bufatanye n'inzego zibifite mu nshingano ndetse n'ubu hari abandi bagiye kuhimuka bubakiwe amazu, bazagenda bahava bahereye kubegereye ahacukurwa."
Umurenge wa Rwinkwavu ni umurenge ufite amabuye y'agaciro menshi ndetse ubucukuzi muri uwo Murenge hari igice cyatangiye gucukurwamo ayo mabuye mu gihe cy'ubukoroni.


Kinyarwanda
English
Swahili









