issa
Nyarugenge: Abavuye Iwawa basubiye mu muhanda nyuma yo gucucurwa ibikoresho

May 12, 2025 - 17:03
 0

Bamwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa n'abakuriye mu muhanda bari muri koperative Tuzamurane Rwezamenyo yo mu Kerere ka Nyarugenge, baravuga ko basubiye mu muhanda nyuma y'uko bamwe mu bayobozi babo babirukanye babashinja gusesagura Imitungo yabo.

Bamwe muri uru rubyiruko babwiye Ukwelitimes,ko babayeho nabi nyuma y'uko basubiye mu muhanda.

Bashinja komite nyobozi yabo gusesagura imitungo ndetse ko mu myaka 12 bamaze nta n'umwe bishyuriye mituweli cyangwa bamugurize amafaranga na make.

Bavuga ko abayobozi ba koperative yabo,bagiye bagurisha ibikoresho bahawe n'abateranmunga.

Hakizimana Silas, yagize ati " Njyewe banshakiye ibyaha banteranya n'umukiriya wanjye banshakira ibyaha bambeshyera ubujura kubera ko nababaza buri gihe uko bakoresha umutungo w' abanyamuryango tutabizi."

Yakomeje agira ati " Hari igihe twabaga dufite nka miliyoni 5 cyangwa miliyoni 10 muri konti twakora inama nyuma tukumva ngo hasigaye ibihumbi 800 gusa wababaza bagahita bakwirukana."

Habanabakize Abuba,nawe wagize uruhare mu gushinga iyi koperative mu 2013,we avuga ko atiyumvisha impamvu bamwe mu bayobozi b'iyi koperative birukanye bagenzi babo bose.

Ati "Nigute abantu batanu birukana abantu 45?imitungo bayigize iyabo twari tugeze ku mutungo wa miliyoni 100 ariko ubu uwo mutungo ntiwinjiza n'ibihumbi 100 ku Kwezi mbese bifatira imitungo uko bashatse."

Yakomeje avuga ko bari abanyamuryango 56 ariko ubu abasigaye batagera ku Icyenda

Uwitwa Murwanashyaka Theoneste, yemeza ko ubuyobozi bwa Koperative yabo bwagurishije imashini nyinshi.

Ati "Imashini zose ntoya abaterankunga baduhaye barazitwaye barazigurisha ubu hasigaye inini gusa nazo batatwara."

Akomeza avuga ko bifuza basubizwa muri koperative ndetse igihe bahawe inkunga ikajya ikoreshwa neza aho kugira ngo isesagurwe na komite ya koperative yabo.

Aba ni bamwe mu birukanwe muri Komerative Tuzamurane

THAMIMU HAKIZIMANA 