Nyarugenge: Polisi yafashe musore wari ufite ibiro bitandatu by’urumogi
Abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge, bataye muri yombi umusore witwa Mugwaneza Jean Claude (27yrs) nyuma yo kumufatana udufuka dutanu turimo urumogi rupima ibiro bitandatu.
Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025.
Polisi itangaza ko uyu musore yafatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko uyu musore akimara gufatwa yatangaje ko urwo rumogi yarukuye mu Karere ka Rulindo ahitwa ku kinini aho yari aruzaniye umuntu basanzwe bakorana mu gucuruza urumogi utuye mu Murenge wa Kabuga.
Yavuze ko uyu musore yemeza ko yari aruzanye ku inshuro ya Kabiri.
Yakomeje avuga ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bahamagaye polisi bayibwira ko afite igikapu kirimo ibiyobyabwenge, imusatse
koko isanga apakiye urumo, imuta muri yombi rutarakwirakwizwa mu baturage.
Kugeza ubu uyu musore afungiye kuri Sitasiyo Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha.
Polisi y’ u Rwanda yaboneyeho kuburira abantu bose bishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kinyarwanda
English
Swahili









