issa
Rwamagana: Umugabo n'umwana we bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

Apr 15, 2026 - 17:18
 0

Umugabo w'imyaka 50 n'umusore we ufite imyaka 24 bo mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 50 y'amavuko.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mata 2026 mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu wa Bigarama mu Murenge wa Fumbwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku mukobwa wari uri kumwe n’uwo musore mu masaha y’ijoro, nyakwigendera akaba yari se wabo w’uwo mukobwa.

Yabuze ko yabonye bari kumwe aza kwirukana uwo mukobwa ngo atahe, uwo musore yanze kumurekura atongana na nyakwigendera, nyuma basa n’aho barwanye wa musore wari afite icupa yari yazanyemo inzoga arimukubita ku mutsi w’ijosi arawupfumura. Mu gihe bakirwana se w’umuhungu nawe yaraje akubita inkoni nyakwigendera birangira apfuye.

Gitifu Muhigirwa yakomeje avuga ko abantu bahise bahurura uwo musore na se bariruka barahunga, nyuma y’amasaha make baza gufatwa bashyikirizwa inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze.

Yagizr ati “Ubutumwa duha abaturage ndetse twanakomeje kubabwira, ni ukwirinda kwishora mu rugomo kuko rushobora guteza urupfu ku bandi. Ikindi kandi kwihanira si byiza nk’uwo mugabo wundi yaje arengera umuhungu we birangira nawe agize uruhare mu rupfu w’umuntu rero nibabyirinde, birinde ibintu byose byashyira mu kaga ubuzima bwa bagenzi babo.’’

Kugeza ubu uyu musore na se bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.