issa
Uburusiya na Maroc byemeranyijwe ubufatanye muri dipolomasi n’umutekano

Oct 17, 2025 - 09:16
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yakiriye mugenzi we wa Maroc, Nasser Bourita, mu biganiro byabereye i Moscow ku wa Kane, basinyana amasezerano ya mahoro ndetse banaganira ku byakomeza kunoza umubano w’ibyo bihugu byombi.

Ibi byatangazwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X n’Ikigo cya Dipolomasi cy’u Burusiya, ni mu itangazo rivuga ko abo ba Minisitiri bombi basinyiye ku mugaragaro amasezerano y’Ubwumvikane na mahoro agamije gushinga komite ihoraho izafasha gukemura ibibazo biri mu mutekano wo muri ibyo bihugu byombi.

Lavrov na Bourita banaganiriye ku ntambara iri muri Gaza, aho abo ba Minisitiri bombi bishimiye uko ishyirwa mu bikorwa ry’ubwumvikane hagati ya Israeli na Hamas ubu rikomeje guha agahenge ku batuye Gaza, uretse ko bavuze ko nubwo hari ibimaze kugerwaho hakiri byinshi byo gukemura birimo imirwano n'ibitero bihitana inzira karengane bigikomeje kumvikana muri Gaza.

Lavrov Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yashimye cyane uruhare igihugu cya Maroc cyagize mu gushaka umuti urambye w’ibibazo biri muri Palestine, anashimira byimazeyo Umwami Mohammed VI Umuyobozi w’aKomite y’Abayisilamu muri ibyo bihugu kubera uruhare rwe mu kurwanya amakimbirane mu bihugu bituyemo Abayisiramu.

Lavrov yanashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump kubera uruhare rwe mu gukora uko ashoboye agamije gushaka igisubizo gutanga amahoro muri Palestine no kurengera inzira karengane zo muri Gaza.

Yagize ati “Dushimira Perezida Donald Trump kubera uruhare rwe agira mu gutegura amasezerano meza yo guhagarika intambara no kurengera abatuyo Gaza. Twifuza ko impande zose zakubahiriza ibyo zemeranyijeho kugira ngo inzira ya politiki yatangijwe itange umuti urambye ku bibazo biri muri Palestine.”

Ayo masezerano yashyizweho umukono bivugwa ko yitezweho gushyiraho komite ihuriweho igamije kunoza politiki ku Burusiya na Maroc hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Burusiya bukomeje gushimangira umubano n’ibihugu bya Afurika no kongera ijambo ryarwo muri dipolomasi y’akarere.

Oct 17, 2025 - 09:28