Huye: Nyuma y’igihombo cyo mu 2025, abahinzi bo mu Rwabuye bafashe ingamba nshya za 2026A
Abaturage bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rwabuye giherereye mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma bavuga ko igihembwe kihinga cya 2026A biteze umusaruro uhagije.
Bamwe mu bahinzi bakorera umwuga w’ubuhinzi muri icyo gishanga cya Rwabuye babwiye UKWELI TIMES ko ibigori, umuceri, imboga, ibijumba n’ibindi ubu barimo gusarura byarumbye bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kutabona inyongeramusaruro ihagije.
Munyeshyaka, umuhinzi ukorera muri icyo gishanga uhinga umuceri n’ibigori, avuga ko kuba nta musaruro yabonye mu 2025 bitamuca intege, ahubwo ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka wa 2026 azabone umusaruro uhagije uko bikwiye.
Yagize ati “Uyu mwaka dusoje nararumbije cyane sinzi ko nzanakuramo amafaranga ya kimwe cya kabiri cy’imbuto nateye, gusa ibyo ntabwo byanca intege ahubwo ni isomo rikomeye nize ry’uko ngomba gukora ibishoboka byose nkabona umusaruro nteganya muri uyu mwaka dutangiye.
Urebye narimfite imyumvire y’uko ngomba kweza neza igihe imvura ihagije yaguye gusa, ariko yari mibi kuko gutegereza imvura utazi niba izagwa ni ubujiji. Ubu rero gahunda mfite ni iyo kuvomerera, tukagura imashini yuhira ndetse tukanakoresha inyongeramusaruro ihagije.”
Niyonshuti Thamali, umubyeyi nawe ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rwabuye, yabwiye UKWELI TIMES ko afite ikizere cyo kuzabona umusaruro binyuze muri gahunda nshya yo gukorera hamwe muri koperative.
Ati “Ubundi kubura umusaruro byatewe na byinshi birimo kwigendaho. Nk’ubu hari abantu banze kwinjira muri koperative y’ubuhinzi, abo rero kubona inyongeramusaruro birabagora. Ikindi kandi, umuntu wanze kujya muri koperative kubona imashini yuhira biragoye, no kubona umusaruro rero ntibikunda.
Ibyo rero twamaze kubona ko ari imbogamizi, ni yo mpamvu uyu mwaka tuwinjiranyemo ingamba nshya zo gukorera hamwe mu rwego rwo kurwanya izo mbogamizi zituma tubura umusaruro.”
Uretse ibyo kandi, abo baturage banavuga ko Leta ibemereye amazu bubatse muri icyo gishanga agasakarwa byabafasha cyane kwita ku bihingwa byabo, ibintu bavuga ko ubuyobozi bwabangiye kuva kera.
Uwitwa Nsanzimana Venuste avuga ko izo nzu bazubatse mu rwego rwo kugira ngo zibafashe mu gihe imvura iguye babone aho bugama, ndetse zinafashe ababa bitwaje impamba, uretse ko ngo ibyo ubuyobozi bwabyanze buvuga ko zaba indiri z’ibibi mu masaha ya nijoro.
Yagize ati “Nta yindi ntego twari dufite yo kubaka izi nzu uretse kugira ngo zige zidufashe mu gihe imvura nyinshi iguye, abantu babone aho bugama, ndetse n’abazana ibyo kurya babone aho babibika naho babirira hameze neza. Gusa ibyo ntabwo ubuyobozi bw’akarere bwabyemeye bitewe n’uko ngo hano ari mu mashyamba, batubwiye ko zishobora kuvamo indiri z’ibibi, ukaba wasanga abajura barazitegeramo abantu bakabambura n’ibindi.”
Benshi muri abo bahinzi bavuga ko n’ubundi izo nzu batazubatse ngo bazibemo, cyane ko nta muntu wemerewe gutura mu gishanga, mu manegeka ndetse n’ahandi hose hashyira ubuzima bwe mu kaga, ahubwo ko intego zabo zari uko zajya zibafasha mu buhinzi bwabo igihe bahari mu masaha ya manywa, ibintu bavuga ko bemerewe kuzisakara byabafasha mu mwuga wabo.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, ubwo yaherukaga kuganira na UKWELI TIMES, yavuze ko bitemewe gushyira inzu ahantu hatemerewe gutura mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









