issa
Gisagara: Habereye Inama y’ubumwe n’ubudaheranwa ishyira mu buzima busanzwe abahamijwe Jenoside

Oct 24, 2025 - 17:49
 0

Mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2025, hateraniye Inama yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye mu ihuriro ry'Ubumwe n'ubudaheranwa.

Ni inama yari yahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta n’abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe bimwe mu bikorwa byagezweho muri ako karere, binyuze mu bikorwa byakozwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b’ako karere.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko ari iby’ingenzi cyane gushyira imbaraga muri porogaramu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bifasha abaturage kwibona kimwe bityo bikabafasha gukorana nk’abavandimwe nk’uko byahoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Ubumwe n’Ubwiyunge ni ingenzi cyane kuri twe, ku baturage batuye akarere kacu ndetse no ku gihugu muri rusange kuko iki gikorwa gihuriza hamwe abayobozi batandukanye bo mu bice bitandukanye byo mu karere kacu ndetse n’abo mu tundi turere aho tuba turebera hamwe aho tuva n’aho tujya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubumwe bwacu rero twasanze ari bwo buduhuza, ni yo mpamvu tugomba gukora buri kimwe cyose ngo tubusigasire, ariko ahanini tugamije ko habaho imikoranire y’abaturage bose hagamijwe iterambere kuri buri umwe."

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara yagarutse ku bantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakaza guhabwa igihano cyo gufungwa ariko bakagaruka bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye kurusha mbere, avuga ko umuntu uba warafunzwe imyaka irenga 20 atagomba gusubizwa muri gereza ahubwo agirwa inama, akigishwa ndetse akamenyereshwa uko imibereho ya hanze y’uburoko iba iteye, bityo akamenyera gukorana n’abo yagiranye ibibazo.

Yagize ati "Mu by’ukuri, umuntu umaze imyaka irenga 20 muri gereza akavamo agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, si ngombwa ko asubizwamo kuko aba afite ikibazo cyo kubura abantu bamuganiriza. Ni yo mpamvu abantu nk’abo tubagira inama zisanzwe tukabaganiriza kugira ngo bisange mu buzima busanzwe nk’abandi, bityo bibafashe kwisanga mu mibanire myiza nk’abandi baturage basanzwe.

Kubera ko umuntu nk’uwo iyo avuye muri gereza asanga umuryango we waramutaye mu buryo butandukanye mu bijyanye n’uko imibereho yabo isigaye ibaho n’ibindi, ni yo mpamvu tubaganiriza dutangiriye ku isanamutima aho bavuga ibibazo byabo bisanzuye, tukabafasha kubivamo aho tubahuza n’abo bagiriye nabi twifashishije amadini ndetse n’abayobozi bayo kugira ngo ibibazo bikemuke."

Yakomeje avuga ko abo bantu baba bafite ihungabana ry’uko hari ibyo bakoze, bityo ko yaba mu kagari no mu midugudu abo bantu bakwiye kujya bitabwaho cyane, bakigishwa porogaramu za leta kugira ngo bisange mu buzima busanzwe.

Bakunzi Kiza Elyse, Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Gisagara, yavuze ko abona ko urubyiruko rukwiye kwigishwa ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubudaheranwa kugira ngo bamenye neza amateka y’u Rwanda banarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Urubyiruko rwacu rukwiye kwigishwa ibijyanye n’amateka yacu, kugira ngo bakure barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banigishwe uburyo bwiza bwo gukoresha telefoni zabo barwanya abazikoresha nabi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside."

Abitabiriye iyi nama bose bemeranyije ko ibikorwa nk’ibyo bigomba gukomeza gushyigikirwa no kwitabirwa n’inzego zose zifite aho zihuriye n’imibereho y’abaturage, kugira ngo Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa bigerweho mu buryo burambye mu karere ka Gisagara ndetse no mu gihugu muri rusange.

Oct 24, 2025 - 19:42